Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma y’ihirikwa rya mucuti we Alph Conde muri Guinee, Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021. Iyi nama yateranye mu gihe umutekano w’u Rwanda wifashe neza mu mfuruka zose. Yabaye hubahiziwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni iya mbere yakozwe kuva ingabo n’abapolisi 1000 b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique aho bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Cabo Delgado bikomeje gukorwa ku muvuduko udasanzwe aho kuri ubu RDF iri muri uru rugamba ifatanyijemo n’ingabo za Mozambique, zamaze kwigarurira ibice byose byari mu maboko y’ibyo byihebe. Ni urugamba rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko rukara mu ntangiriro za Kanama 2021 ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere.

Inshuro nyinshi, iyo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, akunda kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, gukomera ku kinyabupfura n’amahame biranga RDF.

Ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Gicurasi 2020, yabasabye gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe no kurushaho, bakagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku wa 1 Ukuboza 2020; icyo gihe yabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

 

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kane

 

Iyi nama ifatirwamo imyanzuro itandukanye

 

Iyi nama iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 cyane muri iki gihe igihugu kigihanganye n’iki cyorezo

 

Exit mobile version