Nimuhorane Imana !
Nyuma y’icyemezo cy’urukozasoni cyafashwe n’umucamanza Jean-Marc Herbaut mu Ukuboza umwaka ushize, ibyishimo byarabasaze barasara barasizora ngo aha dosiye y’indege ivuye mu nzira.
Bishimye birenze bitera hejuru baritiginyura ngo aha Habyarimana agiye buheriheri, ni uko barahurura barahutera ak’inkongoro itamba ku nkomere igisamba. Yemwe ga ye !
Bibagiwe ahubwo ko uko bavuza impanda ari nako berekana neza icyo batinyaga : ubutabera. Batinya ukuli bagatinya ubutabera, nk’uko umuliro utinya amazi ! Batinya nko guhwera ko amabi bakoze yajya ahagaragara, bagahora bapfukirana, bagacecekesha, bagacubya, bakica.
Biteguye rwose no kurigitira mu nyenga ngari igihe ukuri kw’amabi n’amabihe bakoreye Abanyarwanda yaba agombye kujya ahagaragara. Bararahiye kandi barasinye ngo bazakora amanyanga yose ashoboka kugira ngo ubuhotozi bwabo butazigera bumenyekana ku isi no mu Banyarwanda. Mbega kwirebera mu mazi bagaragu b’Imana !
Umva rero, umva rero ! Haguruka ugende ubabwire uti ba nyagucwa mube muretse kuvuga imyato no gutura ibitambo, kuko na Rusufero umwami w’umuliro ntabwo yabyemera. Ubabwire uti mwamennye inyanja y’amaraso kandi amazi atukura si amazi anyobwa !
Ihute ubabwire uti mwanze kwitaba ubutabera bw’Ubufaransa aliko ntacyo byishe ; muzitaba ubutabera bwa rubanda-nyarwanda, umunsi iki gicuku cyatamurutse twakereye kwikura amahwa mu nda no guhana ikibi cyagwiriye u Rwanda.
Genda ubabwire uti bariya benemadamu bakoze ibyo bashoboye banga guhangana namwe. Uti rwose Abafaransa barabaruse babaha inda ya bukuru barabareka murisereranga murabatuka murabakobora ntibacira no hasi, kuko umunyambaraga wiyizeye aba umunyamahoro.
Ubasobanulire uti ahasigaye ni aha rubanda : mwanze kwitaba ubucamanza bw’Ubufaransa aliko ntaho muzahungira ubutabera bw’Abanyarwanda, kuko umucamanza nyawe ni rubanda iteranye kuko idashobora no kwibeshya. Uti kandi si cyera ni ejo kare kare mu gitondo.
Dr Biruka, 10/08/2019