Venuste Nshyimiyimana na VOA ntawabura kubashimira kuba baratekereje kwibuka ziriya mfubyi zasizwe iheruheru niriya kudeta yabaye muri 1973 kandi hari byinshi abanyarwanda bamenye batari bazi muri aya mateka mabi ku gihugu cyacu.
Gusa hari ibibazo byinshi benshi bibaza nyuma y’ibi biganiro 21 ku bazize kudeta yo muri 1973 cyane cyane kuba bataratubwiye niba vuba na bwangu bazahita batubwira n’andi mateka mabi tuzi yaranze ingoma zabanjirirje iya Perezida Habyarimana yaba iya Kayibanda n’iyacyami ndetse niya Kagame na FPR Inkotanyi.
Benshi bibajije impamvu bahereye kuri kudeta ya 1973 aho guhera ku ngoma ya cyami na nubu nta gisubizo barabona ariko twizere ko mubindi biganiro bavuze bateganya nubwo batavuze ngo ni ryari bazagerageza gusubiza iki kibazo. Iyumvire nawe ibyo bavuze mu kiganiro gisosa ibindi: