Site icon Rugali – Amakuru

NYUMA Y’AHO PREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA YEMEYE KO HARI ABAHUTU BAPFUYE BIRAKWIYE KO MU RWANDA HASHYIRWAHO UMUNSI WO KUBIBUKA NO KUBUNAMIRA

Kagame araje nkiya Gatera nyuma y'ibyumweru 2 ataboneka no ku mashusho aza atuzaniye Guma Mu Rugo!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Mu minsi ishize, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yemeye ko hari Abahutu bapfuye ariko bakaba batarazize uko baremwe nk’ubwoko bw’Abahutu. Ibi akaba yarabivuze mu kiganiro yagiranye n’umushoramari w’Umwongereza Lord Evgeny Lebedev waje kubitangaza mu kinyamakuru the Independent yo kuwa 2/3/2021.

Ibi Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abivuze nyuma y’aho abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’izindi mpirimbanyi ziharanira impinduka mu Rwanda zakomeje kwemeza ko hari Abahutu benshi bapfuye kuva mu Kwakira mu mwaka w’ i 1990 ubwo ingabo za FPR INKOTANYI zateraga u Rwanda.

Koko rero, raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko habaye ubwicanyi bukomeye cyane bwibasiye ubwoko bw’Abahutu bari mu Rwanda ndetse n’impunzi z’Abahutu zahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane izahungiye mu cyahoze ari igihugu cya Zaire ubu kikaba cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barashima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME kuba yateye intambwe ikomeye mu mateka ye ya politiki cyane cyane ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda aho avuga yeruye ingingo yari yarabaye nk’izira mu Rwanda.

N’ubwo iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu ari intambwe ikomeye ishobora kuganisha ku bwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga ari ngombwa ko Umukuru w’Igihugu atera indi ntambwe maze iri jambo rye rigakurikirwa kandi rigashimangirwa n’ibikorwa byeruye bigamije kwibuka no kunamira Abahutu bose bapfuye kuko bitabaye ibyo iri jambo ryafatwa nko guhubika imiryango y’ababuze ababo bategereje kuva cyera ko abavandimwe babo bahabwa agaciro.

Muri urwo rwego, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu basanga Leta y’u Rwanda igomba: gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Abahutu bishwe, gushyingura imibiri y’Abahutu bishwe ikiri hirya no hino ku gasozi, gushyiraho Ikigega cyo gufasha imiryango y’Abahutu bishwe, gushishikariza abagize uruhare mu bwicanyi bw’Abahutu kubisabira imbabazi no gufata icyemezo cy’ihanagurabusembwa ku bantu bose bahamijwe icyaha cyo kuba baravuze ko Abahutu bishwe kandi bagahabwa n’impozamarira.

Barasanga kandi kugirango ibi bishoboke, Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge igomba kuvugururwa kandi igahindura izina ikitwa ‘’Komisiyo y’Ukuri,Ubumwe n’Ubwiyunge kandi abayigize bagomba kuba ari Abanyarwanda b’inyangamugayo bakomoka mu mashyaka atandukanye harimo n’atavugarumwe na Leta y’u Rwanda bafite ubumenyi n’ubushake bwo gusana imitima y’Abanyarwanda bose bagezweho n’ingaruka z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hatabayeho kureberera uruhande rumwe rwabagizweho ingaruka nayo mateka. Ubu nibwo buryo bwonyine bwo gusigasira ibyagezweho dutegura ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Werurwe,2021

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA
Prezidante wa DALFA UMURINZI (Sé)
*Me NTAGANDA Bernard*
*Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)*

Exit mobile version