Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yaho polisi y’u Rwanda iteye mu nkambi ya Kiziba, impunzi nyinshi zarahakomerekeye abandi bakwira imishwaro

Muri iri joro ryakeye polisi y’u Rwanda, yari imaze iminsi izungurutse inkambi ya Kiziba irimo impunzi z’Abanyekongo, yinjiye iyo nkambi haduka itana mu mitwe hagira abakomereka.

Amakuru nyayo ava muri iyo nkambi ntiyoroshye kumenyekana kuko ata munyamakuru wigeze wemererwa kuyigeramo kuva mu cyumweru gishize aho polisi yatangiraga kuyizunguruka.

Amakuru dukesha impunzi avuga ko ejo n’injoro abapolisi batangije igikorwa cyo gufata zimwe mu mpunzi, hakoreshwa amasasu nyayo hakomereka abatari bake.

Izo mpunzi kandi zivuga ko hari n’abapfuye kiretse ko kugeza ubu ayo makuru atarabasha kwemezwa.

Izo mpunzi z’Abanyekongo zivuga ko polisi ishaka gufata bamwe mu bayobozi bazo hamwe n’izindi mpunzi ziregwa gutegura imyigaragambyo mu kwezi kwa gatatu guheruka.

Polisi ariko ivuga ko iri mu gikorwa gisanzwe cyo gukora amarondo muri iyo nkambi nk’uko ibyemerewe n’amategeko, gusa ngo izo mpunzi zifite ubushotoranyi bukomeye.

Polisi y’u Rwanda ejo yasohoye ubu butumwa kuri twitter isobanura ibiri kubera mu nkambi:

Image captionUbutumwa bwa polisi y’u Rwanda kuri twitter

Polisi y’igihugu cy’urwanda hamwe n’abo bafashanya bari gukora ibishoboka byose ngo bagarukane ituze n’umutekano mu nkambi y’impunzi ya Kiziba. Amarondo asanzwe arakomeza mu nkambi no hanze yayo kugirango hubahirizwe umutekano w’impunzi zose hamwe n’abaturiye ako karere.”

Mu kwezi kwa gatatu guheruka, izi munzi zakoze urugendo zerekeza ku biro by’ishami rya loni rifasha impunzi, HCR, mu mujyi wa Karongi zivuga ko zibayeho nabi, zishaka gutaha iwazo.

Polisi yakoresheje ingufu izisubiza inyuma, hakoreshwa n’amasasu nyayo hapfa impunzi 11 nk’uko byatangajwe na HCR.

Image captionHCR ivuga ko mu kwezi kwa gatatu hapfuye impunzi 11

Kuwa mbere itariki 30/03/2018, ubutegetsi bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo gusimbura komite nyobozi y’izi mpunzi mu nkambi ya Kiziba.

Hagati aho impunzi zigera kuri 21 zafashwe, zikomeje kuburanywa ziregwa ibikorwa by’urugomo.

Exit mobile version