Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma yaho Angola yangiye Kagame kwirukana Rujugiro Ayabatwa Tribert, Kagame yirukanye Oshen Heathcare yo muri Angola

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe ubuyobozi bushya nyuma yo kwamburwa Oshen Healthcare. Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) byahawe ubuyobozi bushya nyuma y’uko mu minsi ishize byambuwe ikigo Oshen HealthCare cyeguriwe imicungire yabyo mu 2016 nyuma y’amasezerano y’igihe kirekire na Guverinoma y’u Rwanda.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Dr Kalimba Edgar wari usanzwe akuriye ishami ryita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi muri KFH, ari we “muyobozi leta yashyizeho guhera ku wa 26 Mata nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.”

Ubwo Oshen Healthcare Rwanda Limited ishamikiye ku kigo Oshen Healthcare cyo muri Angola yatangiraga gucunga ibi bitaro, yanahinduye imiyoborere maze Dr. Emile Rwamasirabo wari Umuyobozi Mukuru asimburwa na Dr Joaquin Bielsa.

Ni imicungire yagombaga kugengwa n’amasezerano y’ubufatanye bwa leta n’abikorera, yari igamije guhindura KFH ibitaro mpuzamahanga bitanga ubuvuzi bw’indwara zikomeye.

Gusa amakuru avuga ko iyi mikoranire itatanze umusaruro kuko serivisi muri ibi bitaro zitateraga imbere ku rwego rwifuzwa bijyanye n’ibyemeranyijweho n’impande zombi mu masezerano, bituma Guverinoma y’u Rwanda iyahagarika.

Amasezerano yari yaremeranyijweho yavugaga ko Oshen Health Care izagura KFH, izashoramo miliyoni 21 z’Amayero mu myaka itanu ya mbere ndetse ikongeramo ibikorwa bigamije gushyira ibi bitaro ku rweho mpuzamahanga.

Uwari Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver yagize ati “Impamvu ni ukugira ngo bijye ku rwego mpuzamahanga ku buryo bishobora gufasha akarere kose, aho kuba u Rwanda gusa. Tumaze igihe twohereza abantu benshi hanze [kwivuza], ubu turizera ko abo hanze bazajya baza mu Rwanda, tukohereza hanze abantu bake bashoboka.”

Byari byitezwe ko ubu bufatanye buzatuma u Rwanda ruzigama amafaranga menshi ku baganga b’inzobere bagombaga guhabwa akazi, kuko kubona umuganga w’inzobere uturutse hanze muri icyo gihe habarwaga ko bisaba asaga 60 000 by’amayero ku mwaka, yaba ari inzobere mu ndwara zikomeye bikikuba kabiri.

Mu 2016 nibwo Dr Kalimba Edgar yatangiye gukora muri KFH nk’umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abana zifata ubuhumekero.

Source: Igihe.com

Exit mobile version