Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma y’abazunguzayi, leta y’agatsiko ubu yibasiye abamugaye basabiriza ibita UMWANDA muri Kigali

Umujyi wa Kigali watangaje ko hagiye kwitabazwa inzego zishinzwe umutekano ku basabiriza bazinangira kubireka.

Izi mbaraga zizakoreshwa nyuma y’ubukangurambaga buzamara amezi abiri abasabiriza i Kigali bakangurirwa kubireka bagafashwa kwihangira imirimo.

Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama yahuje abayobozi b’umujyi n’abafite ubumuga bagera kuri 400, kuri uyu wa 6 Mata 2018.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, yashishikarije abasabiriza kubireka, bakiga imishinga ibyara inyungu, leta ikabatera inkunga.

Yagize ati “Tugiye gukorana n’inzego z’umutekano, zadufashaga ariko nanone zigiye kudufasha … Ababivuyemo mwebwe rwacitse mwambutse ntabwo muzahura n’inzego z’umutekano zibabaza ibyo murimo mukora. Ariko abagiye gusigara ku muhanda mugiye guhura n’ikibazo, inzego z’umutekano zigiye kwinjira zubahirize amategeko.”

Muhongerwa yakomeje avuga ko abasabiriza mu Mujyi wa Kigali bawuha isura mbi.

Yagize ati “Ariko wowe iyo ugiye ukicara ku muhanda uba ufite ubuhe burenganzira? Uba ufite izihe shingano? Uhinduka umwanda mumbabarire gukoresha iryo jambo, ababibona babona ko umwanda wateye.”

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wimakaje isuku n’umutekano ndetse u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite isuku n’umutekano.

Ati “Biteye isoni kubona umunyarwanda asaba, kirazira ntabwo biguhesheje agaciro wowe nk’usaba ntabwo bihesheje agaciro umuryango, ntabwo bihesheje agaciro igihugu. Ikindi bisubiza inyuma imyumvire ugasanga abantu bagumye muri bwa bukene.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ubusabirizi buhanwa n’amategeko nk’uko biri mu ngingo ya 690 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha ivuga ko ufashwe asabiriza ahanishwa gufungwa hagati y’iminsi umunai n’amezi atandatu.

SSP Hitayezu yakomeje avuga ko abasabiriza bashobora guteza n’umutekano muke.

Yagize ati “Hari icyo nakwita nk’inkomezacyaha cyangwa se igituma icyaha kiremera, rimwe na rimwe arasabiriza ariko noneho akaba yakongeraho ibindi bikorwa bitari byiza; gukubita , gukomeretsa, icyaha cyo gushyira ku nkeke umuntu kubera ko akwimye. Mujya mubibona wenda nko muri za gare, ukabona umuntu ahagaze ku modoka aragaragaza ko afite ubumuga yagusaba ntugire icyo umuha akagucira mu maso, niba afite imbago akayibangura akayigukubita.”

Perezida w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda zitandukanye zo gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere.

Yagize ati “Hari abantu benshi bafite ubumuga bajya gusabiriza ariko baramutse bigaragaje mu nzego bwite za leta, akatwigaragariza natwe dushobora gukora ubuvugizi akabona amafaranga atarimo induru, atarimo ibihano yamufasha kwibeshaho.”

Ibarura ry’abaturage ryabaye mu mwaka wa 2012 ryerekanye ko mu Mujyi wa Kigali habarirwa abantu bafite ubumuga bagera ku 32,170, barimo abagabo 17,937 n’abagore 14,233.

Abantu bafite ubumuga babasha kwiyerekana mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali baragera ku 4,000. Abantu bafite ubumuga basabiriza i Kigali ku mugaragaro bagera kuri 240.

Umujyi wa Kigali watangaje ko wiyemeje gutanga ibibanza 30 ku bantu bafite ubumuga bashoboye gukora ubushabitsi no kubaha igishoro, ukanabakorera ubuvugizi ku bantu n’indi miryango yabafasha, ikabazatera nkunga bitewe n’ibyo bifuza byatuma bareka gusabiriza.

Abasabiriza i Kigali bihanijwe

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia

 

Perezida w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalis

emma@igihe.rw

 

 

Exit mobile version