Nyuma ya za hoteli, Kagame arashaka ko n’abajya gusenga bandikwa no kudatura ‘Cash”. Mbega ubwoba!
Francis Kayiranga
Hashyizweho amabwiriza yo kwitegura gufungura insengero arimo kwandika abaje gusenga no kudatura ’Cash’. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Kamena 2020, yashimangiye ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, yemeza ko insengero zikomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 15, nyuma yayo iki cyemezo kikaba cyahindurwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Ubwo iyi nama yabaga, mu byari byitezwe harimo ko insengero zishobora gufungurwa nyuma y’uko itangazo ryo kuwa 16 Kamena 2020, ryacaga amarenga yo kuzifungura zigakomeza ibikorwa, ndetse bamwe mu banyamadini bari bageze kure imyiteguro.
Gusa inama y’abaminisitiri yemeje ko ‘insengero zizakomeza gufunga mu gihe hagikorwa igenzura ko zubahirije ingamba zo kwitegura kuba zafungurwa, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima’.
Nubwo insengero zitarafungurwa, kuwa 30 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yashyizeho amabwiriza mu kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya Covid-19.