Wa mutwe wa gisirikari ushinzwe gutabarana no gukumira intambara aho rukomeye mu muryango wa Afuruka y’iburasirazuba(EAC) ushobora gusenyuka. Nyuma yo gutahura ko Kagame na Museveni hari indi migambi ibyihishe inyuma.
Kwikubitiro Tanzania nk’igihugu gishishoza kandi gikataje muri demokarasi mukarere cyabitahuye kera ndetse ubu noneho Kenya nayo yatangiye kubona ko isigaranye n’abanyagitugu n’abicanyi none nayo yanze gusinya andi masezerano. Nkuko radio itahuka idahwema kubitangaza, Kagame na Kaguta bafite ubwoba bwa hazaza habo bityo barimo uburyo bubafasha kugenzura akarere nubwo byamaze kubananira.
Kubera ubwoba bw’ibyaha Kagame yakoreye/akorera abanyarwanda arimo gushaka gucengezamo abayobozi bo mukarere igikorwa cyo kugenzura telephone z’abanyagihugu babo zihamagara hanze. Ariko Tanzania yabyanze. Bariruka inyuma y’umuyaga ntabwo bazabishobora, technology irimo kwiruka. Bazi neza ko Social media nizo zizadufasha kwirukana abanyagitugu tufatiye mubigugu by’abarabu.
Source: Radiyo Itahuka Facebook Page