Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma ya Rusizi inkubiri yo kwegura noneho igeze Karongi na Nyamasheke.

Umuco umaze kumenyerwa wo kwegura abayobozi b’utugari, dore ko nta munsi urenga nta Karere kavuzwemo iyegura ry’abayobozi ubu noneho bigeze muri Nyamasheke na Karongi. Amakuru agera ku Imirasire.com aravuga ko Nyamasheke abagera kuri 19 na Karongi 46 b’utugari beguye cyangwa begujwe ku mirimo yabo imvugo itavugwaho kimwe hagati y’Abayobozi n’abavuga ko begujwe.

Inzandiko zo kuva ku mirimo yabo ngo zatanzwe ku mugoroba wo kuwa gatatu mu nama yabahuje n’abayobozi ku rwego rw’Akarere.

Aba baraba bakurikiye 26 nkabo basezeye mu tugari tunyuranye tugize Akarere ka Rusizi, nabo bakaba bari bakurikiye bamwe mu bayobozi b’Imirenge mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Rubavu.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’aka karere ntacyo burabitangazaho, gusa bamwe mu baturage muri aka karere batangarije itangazamakuru ko badatunguwe n’aya makuru kubera ko bimaze kumenyerwa, nabo bakaba bari bategeje ko bagerwaho.

Iyi nkubiri yo kwegura bikaba bikekwa ko izarangirana n’ukwezi kwa gatutu, nyuma y’utu turere hakaba hitezwe ko hagiye gukurikiraho utundi turere turimo nka Rwamagana, Nyagatare, Kirehe n’utundi.

Bruce MUSHUMBA
Imirasire.com

Exit mobile version