Site icon Rugali – Amakuru

Nyuma y' urupfu rwa Hafsa MOSSI yishwe arashwe, Gouvernement y' U Burundi yasabye Intumwa zayo kuva muri Sommet ya 27 ibera i Rwanda.

Nyuma y’ umunsi umwe Depite w’ u Burundi muri EA Hafsa MOSSI yishwe arashwe, Gouvernement y’ U Burundi yasabye Intumwa zayo kuva muri Sommet ya 27 ibera i Rwanda. Haba hari isano bifitanye!!
Hagati aho u Rwanda ruravuga ko U Burundi rushobora kuba rushaka gutera u Rwanda. Ibyo barabivugira ko Leta y’ u Burundi yaba yasohoye itangazo ry’ uko abasirikare bose bahagarika ikiruhuko n’ abakirimo bakakivamo!
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika (Papa) ntiyifuza kujya mu Rwanda ariko azoherezayo Intumwa (Mgr Laurent Monsengo).
Kagame yirirwa asakuza ngo ibihugu ntibifata abakoze Genoside bari mubihugu byabo, ariko we arakora amasezerano ko atazafata Bashir nawe uregwa ibyaha mpuzamahanga.
Ibi ndetse hamwe n’ Ibindi byinshi nibyo tuza kuganiraho muri iki kiganiro aho muri bube muri kumwe na Turayishimye Jean Paul

Exit mobile version