Site icon Rugali – Amakuru

Nyiricubahiro Perezida Nkurunziza, izina ni ryo muntu usize inkuru nziza mu gihugu cyawe no kw’isi yose

Nyiricubahiro Perezida Nkurunziza, izina ni ryo muntu usize inkuru nziza mu gihugu cyawe no kw’isi yose; wicishije bugufi, werekanye ko byose wabikeshaga Imana yakuremye none irakwishubije.

Abarundi bakwise Papa Burundi, bakwita Muhuza(Mediateur). Ni mu gihe kandi wahuje abahutu, n’abatutsi n’abatwa kuko wabahaye ubwisanzure ngo bajye baganira ku bibazo byabo nyakuri hagati yabo badakebaguza ngo ngaha leta iramfunga injijije ibyo mvuze.

Wakundaga amahoro, wari umunyamahoro, watangaga amahoro. Petero Nkurunziza, wari ikitegererezo cy’Abaperezida mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari. Abakunzi b’amahoro na Demokarasi, abifuriza abandi amahoro, ntituzakwibagirwa.Ruhukira mu mahoro.

Anastase Gasana

Exit mobile version