Ibyo bibazo byiyongera ku rupfu bavuga ko rwabashegeshe rwa mugenzi wabo uherutse gupfira muri gare ya Nyabugogo, aho bivugwa ko yakubiswe n’ushinzwe isuku muri iyo gare agahita araba.
Abakora ubwo bucuruzi baganiriye n’ubuyobozi mu nama yari igamije kureba ibibazo bahurira nabyo muri ibyo bikorwa. Byari bisa kandi no guhumuriza aba bacuruzi no kubihanganisha.
Itsinda rigizwe na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’uburinganire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarungenge,uw’Inama y’Igihugu y’Abagore, uw’ingabo mu Karere ka Nyarugenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima mu ijambo ryabo babanje kubihanganisha ku rupfu rwa mugenzi wabo, ndetse babizeza ko bitazasubira kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi giha agaciro abagituye.
Muri icyo gikorwa cyabereye i Nyabugogo ku wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2016, Abazunguzayi hafi 20 bahawe umwanya maze bagaragaza ko batishimiye kuba bakora ubwo bucuruzi ariko ko nta kundi babigenza kuko baba bakeneye gutunga imiryango yabo.
Ubucuruzi bazi neza ko babukora ariko butemewe ngo babuhuriramo n’ibyago bikomeye, birimo gukubitwa, kwamburwa ibicuruzwa byabo ntibabisubizwe n’ibindi.
Mukamana Alice ati “Hari abagiye baduca amafaranga batubwira ko bagiye kutwandika, leta ikaduha igishoro ariko ntacyo tujya tubona.”
Kampire Marie Josée yavuze ko ajya afatwa agafungwa kwa Kabuga ariko asanga umwana we w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatatu yavuye mu ishuri akajya kuba ‘mayibobo’ nyuma yo kubura ibimutunga.
Uwimana Mariam utuye mu Murenge wa Gisozi avuga ko iyo bafunzwe bahura n’ibibazo byo gusanga abana babo ab’abakobwa barabaye indaya n’abahungu baragizwe ibirara kuko nta kindi kiba kibatunze, kubasubiza ku murongo bikabagora.
Nyirabagogo Marthe ufite hejuru y’imyaka 60 yavuze ko abona ari nyirakuru w’abazunguzayi muri Kigali, ngo yagiye yamburwa byinshi mu bicuruzwa bye akaba asaba ko barenganurwa.
Ibibazo bagaragaza muri rusange ni ukwamburwa ibicuruzwa, bamwe bavuga ko usanga ababibambura babijyana mu ngo zabo, abandi bakavuga ko bagerageza gutanga ruswa ngo batabyamburwa, ariko nabwo ntibahabwe icyangombwa kibigaragaza. Hari kandi abataka ko iyo bafashwe bambaye imyenda myiza, inkweto n’imikandara babyamburwa ntibongere kubibona.
Mu byo basabye kandi harimo ko batakomeza kugerekwaho ko bahawe amafaranga ngo bave mu muhanda, bituma hari n’ababafata bababwira ko bananiranye nyuma yo kuyahabwa, ariko bo bakavuga ko batigeze bayahabwa, ‘ndetse n’iyo mvugo yacika.’
Ku bantu babambura amafaranga babizeza ko bazahabwa igishoro hari, abavuze ko basabwe kwihuriza muri koperative basaga 25 batanga amafaranga agera ku bihumbi 400. Nyuma basabwa gutanga umusanzu wabo ngo bahabwe amafaranga yo gutangira imishinga batanga ibihumbi 190 mu cyiswe ‘Get Rich’ cyari mu Murenge wa Nyakabanda muri 2014, ariko ngo bagiye kureba ababandikiraga mu biro bya kamwe mu tugari tugize uwo murenge, nyuma barababura.
Mu bindi ngo hari abakubitwa n’abantu batazi, batanze urugero rw’umwana uherutse gukubitwa inkoni n’umwe mu bavuga ko bashinzwe gukumira abakora ubucuruzi butemewe muri gare ya Nyabugogo ubwo nyina yari amuhetse, ariko hagati aho bagashima ingabo z’u Rwanda, Polisi na Dasso uburyo zitajya zibahohotera, ahubwo zibacungira umutekano.
Aba bazwi ku izina ry’abazunguzayi basabye ko ukekwa kwica mugenzi wabo baniboneye amukubita byamuviriyemo gupfa yaburanishwa mu ruhame bahibereye kugira ngo bitange isomo no ku bandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarungenge, Kayisime Nzaramba yavuze ko abakora ubucuruzi butemewe barimo gufashwa ku buryo bazakorera mu isoko riherereye mu Nzove rigiye kuzura, ariko ko hazakomeza gushakwa n’ubundi buryo bwabafasha.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,Dr Gashumba Diane, yavuze ko leta y’u Rwanda iharanira ko imibereho y’Abanyarwanda yaba myiza, ariko ko inkunga badashobora kuyibona mu mihanda, abasaba kubahiriza amategeko ngo bashobore gushaka igisubizo gikwiye.
Ati “Mu muhanda siho muzabonera inama n’inkunga bikwiye, mugomba kugira aho mubarizwa, mutuye hazwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Yababwiye ko bajya mu mirenge igize Umujyi wa Kigali bakabandika nyuma ibibazo byabo bikazasuzumwa, bigakemurwa babashakira uburyo babona igishoro bagakorera mu masoko yemewe.
By Ramesh NKUSI
Umusaza.com