Amakuru The Rwandan ikura mu baturage b’akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo z’umutekano baradusaba ko tubatabariza ko ingabo z’u Rwanda zikomeje kubahohotera zibashinja gukorana n’inyeshyamba za FLN ngo ziba mu Ishyamba rya Nyungwe.
Abaturage baduhaye amakuru batubwiye ko kuva mu Kwezi kwa gatandatu inyashyamba za FLN zatangira kugaba ibitero muri Nyaruguru ingabo z’u Rwanda zatangiye kubabuza amahwemo.
Umuturage umwe yatubwiye ko ngo abayobozi babahoza mu manama y’urudaca babashyiraho iterabwoba ko nta muturage n’umwe ugomba gutanga amakuru y’ibibera Nyaruguru.
Uwo muturage yatubwiye kandi ko ngo izo nyeshyamba ngo zimeze nk’amagini ngo barazihiga bakazibura bajya kubona bakabona ziravumbutse zirashe ibirindiro bya RDF zigahita zongera zikabura.
Uwo muturage akomeza avuga ko udutero shuma duhora dukorwa tukagwamo abasirikare benshi aribyo bibatera umujinya bakihimura ku baturage ko aribo baziha amakuru.
Abibasiwe cyane ngo ni abana b’abakobwa ngo RDF ikeka ko FLN yaba ibakoresha mu bikorwa by’ubutasi. Uwo muturage yaduhaye amazina ya bamwe mubaherutse kwicwa:
Uwajeneza Divine, Shyirahayo Oliva, Uwimana Chantal, Uwukundanye Aline na Carine Uwayezu aba bakaba barishwe taliki 13/12/2018 biciwe mu murenge wa Ruheru bicirwa mu Ishyamba RDF ihita ibahamba aho ku buryo ababyeyi babo batabonye n’imirambo. Aba bakobwa bose bari batarageza ku myaka 18.
Aba bakobwa ngo babajijije ko abasore bakundanaga batorotse bajya mu ngabo za FLN ngo ingabo z’u Rwanda zikaba zarabashinjaga ko bajyaga bajya mu ishyamba gusura abashuti babo.
Abandi baturage twabwiwe ko bishwe twavuga nk’uwitwa Cele w’imyaka 40 wo ku Mubuga. Naho mu Murenge wa Nyabimata abishwe ni: Habanabashaka mwene Kabuti, Habonimana w’imyaka 12 mwene Ndakaza, Hakizamungu w’imyaka 16 akaba mwene Habimana aba zabishe taliki 7/9/2018.
Aba baturage baduhaye amakuru batubwiyeko abaturage batunze telephone zifotora bazibambura kandi ko nta munyamakuru wemerewe kuhakandagira. Ikindi batubwiye ko baherutse gukoreshwa inama n’umuyobozi w’ingabo zaho akababwirako biteguye gutera Uburundi ikibyimbye kikameneka ngo niho FLN ituruka!
Abo baturage kandi twavuganye badutangarije ko ibyo gutwika amamodoka ku muhanda ngo umuturage wari uhari yababwiyeko izi modoka zatwitswe n’ingabo z’u Rwanda ko yiboneyemo umwe mu basirikari batwitse izo modoka asanzwe akora muri DMI Nyamagabe. Naho ku byiriya mirambo ngo bita iy’inyashyamba bishe ngo n’iy’urubyiruko bashimuse nyuma ya kiriya gitero cyo ku Kitabi.
Yanditswe na Ben Barugahare
Source: