Ubwo abaturage bari bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera abayobozi b’inzego z’ibanze, Munyempanzi Olivier watorewe kuyobora Umudugudu w’Abatarushwa mu Kagari ka Rwezamenyo I, mu Murenge wa Rezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Kwizera Jacques, yari yamusabye kutongera kwiyamamaza mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu, nubwo abaturage bongeye kumugaragariza icyizere bamufitiye bakamutora.
Munyempanzi Olivier wari umaze imyaka itanu ayobora Umudugudu w’Abatarushwa, yabwiye IGIHE ko kuwa 8 Gashyantare, saa mbiri n’igice za mugitondo, aribwo Umuyobozi w’Akagari ka Rwezamenyo I,yamubwiye ko atagomba kwiyamamaza kuko hari abandi bagomba kumusimbura ku mwanya w’umuyobozi w’Umudugudu yari ariho.
Yagize ati “Akimara kubimbwira sinatunguwe cyane, kuko yari amaze iminsi akora urutonde rw’abantu yifuza ko bazakorana. Ikibazo naje kugira,ni uko abaturage nyobora bahise bambwira ngo nintiyamamaza ntibari butore, mbikora mu rwego rwo kwanga kwangiza amatora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo I, Kwizera Jacques, yabwiye IGIHE ko kuri we abona Munyempanzi nta bushobozi na buke afite bwo gukomeza kuyobora Umudugudu.
Yagize ati “Icya mbere usanga atazi no gutegura inama y’abaturage ku buryo n’iyo igiye kuba hari abayimutegurira.Ikindi, nko ku bijyanye n’imyubakire, ntajya atanga amakuru ahubwo ayatanga k’utamuhaye amafaranga.”
Kwizera kandi yavuze ko ikindi kibazo umuyobozi w’uyu Mudugudu w’Abatarushwa afite, ari uko atamenya abaturage bose batuye mu Mudugudu we, ku buryo bituma umuzaniye wese impapuro amukeneyeho serivisi ahita amukorera ibyo asaba.
Uwari uhagarariye ibiro by’itora muri aka gace, Umutoni Rabia Juliette, yavuze ko batigeze babona Gitifu w’Akagari amubuza kwiyamamaza.
Ati “Ntabwo Gitifu twamubonye amubuza kwiyamamaza, uretse ko igihe twabonye ari kutuvangira areba ko abaturage bakwiye gutora buzuye, twahise tumubwira ko adakwiye gukomeza kutuvangira. Nka Komisiyo y’Amatora tugomba gukora ibyacu, na we akajya mu bye.”
Mu Kagari ka Rwezamenyo I, hagiye kandi hagaragara bamwe mu baturage baza kukiyamamarizamo kandi batahatuye.Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kubabuza gukomeza kwiyamamaza, ariko bo bavuze ko babujijwe uburenganzira bwabo.
Uretse muri Rwezamenyo, no mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara hagaragaye umugore wari usanzwe ayobora Umudugudu wa Kimisagara wangiwe kwiyamamaza, kubera imyitwarire ye bivugwa ko ari mibi. Uyu mugore ntiyabyemeye, ahubwo yagaragaje ko kubuzwa kwiyamamaza hari ikindi cyari kibyihishe inyuma ariko atashimye gutangaza.
Mu Kagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda, naho abaturage bo mu Mudugudu wa Kamwiza ntibitabiriye amatora nk’uko bisanzwe.
Kugeza saa saba n’igice, abitabiriye amatora bageraga kuri 50 gusa mu gihe ari umudugudu urimo ingo zirenga 320.
Yagize ati “Akimara kubimbwira sinatunguwe cyane, kuko yari amaze iminsi akora urutonde rw’abantu yifuza ko bazakorana. Ikibazo naje kugira,ni uko abaturage nyobora bahise bambwira ngo nintiyamamaza ntibari butore, mbikora mu rwego rwo kwanga kwangiza amatora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo I, Kwizera Jacques, yabwiye IGIHE ko kuri we abona Munyempanzi nta bushobozi na buke afite bwo gukomeza kuyobora Umudugudu.
Yagize ati “Icya mbere usanga atazi no gutegura inama y’abaturage ku buryo n’iyo igiye kuba hari abayimutegurira.Ikindi, nko ku bijyanye n’imyubakire, ntajya atanga amakuru ahubwo ayatanga k’utamuhaye amafaranga.”
Kwizera kandi yavuze ko ikindi kibazo umuyobozi w’uyu Mudugudu w’Abatarushwa afite, ari uko atamenya abaturage bose batuye mu Mudugudu we, ku buryo bituma umuzaniye wese impapuro amukeneyeho serivisi ahita amukorera ibyo asaba.
Uwari uhagarariye ibiro by’itora muri aka gace, Umutoni Rabia Juliette, yavuze ko batigeze babona Gitifu w’Akagari amubuza kwiyamamaza.
Ati “Ntabwo Gitifu twamubonye amubuza kwiyamamaza, uretse ko igihe twabonye ari kutuvangira areba ko abaturage bakwiye gutora buzuye, twahise tumubwira ko adakwiye gukomeza kutuvangira. Nka Komisiyo y’Amatora tugomba gukora ibyacu, na we akajya mu bye.”
Umukozi wa Komisiyo y’amatora (Umudamu) asaba Gitifu w’Akagari ka Rwezamenyo ya I kutivanga mu matora
Uretse muri Rwezamenyo, no mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara hagaragaye umugore wari usanzwe ayobora Umudugudu wa Kimisagara wangiwe kwiyamamaza, kubera imyitwarire ye bivugwa ko ari mibi. Uyu mugore ntiyabyemeye, ahubwo yagaragaje ko kubuzwa kwiyamamaza hari ikindi cyari kibyihishe inyuma ariko atashimye gutangaza.
Mu Kagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda, naho abaturage bo mu Mudugudu wa Kamwiza ntibitabiriye amatora nk’uko bisanzwe.
Kugeza saa saba n’igice, abitabiriye amatora bageraga kuri 50 gusa mu gihe ari umudugudu urimo ingo zirenga 320.
Munyempanzi Olivier yatowe n’abaturage bagera kuri 207
Abaturage bo mu Mudugudu w’Abaturushwa
Uwari uhagarariye ibiro by’itora muri ako gace, Umutoni Rabia Juliette