Site icon Rugali – Amakuru

Nyarugenge/Kigali: Igihe kirageze aho gutaka maze abaturage bavudukane abayobozi bagiye kubicisha inkoni

abaturage inkoni zirabishe

Nyarugenge/Kigali: Abaturage barataka inkoni z’umukuru w’umudugudu. Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kirwanda mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali, bavuga ko bayobozwa inkoni, aho ngo bakubitwa n’umukuru w’umudugudu, Bavuma Steven n’abo bafatanyije kuyobora barimo ab’irondo ry’umwuga.

Aba baturage babwiye Radio na Tv1 dukesha iyi nkuru ko mudugudu abakubita iyo bigishwa ibyo bagomba gukora ngo bagendane neza na gahunda za Leta.

Umwe muri bo, yatanze urugero rw’aho mudugudu yinjiye mu nzu yabo, maze agasunika nyina umubyara akagawa agaramye.
Ati “ Yaraje aje kutubaza ibyo tutatunganije, yinjira mu nzu ahubanuza mama agwa agaramye.”

Undi yagize ati “ Afite ingeso yo kwinjira mu nzu z’abantu.”
Uyu mukuru w’umudugudu abaturage bamushinja kwinjira mu byumba by’abantu ku ngufu ngo akabakubita. Abaturage barasaba ko bakurwa kuri izo nkoni bakubitwa.

Bavuma Steven ushinjwa gukubita abaturage,arabihakana naho ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bukavuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Kigali, Ngarambe Wellars yavuze ko “ Batunguwe no kumva ko hari umuyobozi waba ukubita abaturage gusa ngo iby’abanyerondo byo hari icyo bubiziho ndetse birimo gukurikiranwa.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ibi bibazo byose bagiye kubikurikirana ndetse anibutsa ko nta munyerondo wemerewe kujya gufata umuturage ko ibyo biri mu nshingano z’izindi nzego.

Si mu Murenge wa Kigali honyine abaturage batatse gukubitwa n’ubuyobozi kuko no mu minsi ishize abaturage bo muri umwe mu mirenge yo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje ko bakubitwa n’ubuyobozi bubaryoza kutishyura ubwisungane mu kwivuza.

Exit mobile version