Site icon Rugali – Amakuru

Nyarugenge: Ibiro by’akagari byibasiwe n’inkongi y’umuriro

Ibiro by’akagari k’Akabeza mu murenge wa Muhima byibasiwe n’inkongi y’umuriro yanibasiye kandi indi miryango y’ubucuruzi ifatanye n’aho aka kagari gakorera. Iyi nzu yibasiwe iri mu murenge wa Muhima hafi na gereza Nyarugenge iri Kigali izwi nka 1930 ku Muhima. Ni ku muhanda wa kaburimbo ku mahuriro y’umuhanda wa sima ugana ku muhima hamwe n’umuhanda uva ku kigo mbarurishamibare( NISR) ugana kuri gereza izwi nka 1930. Ni munsi gato ya gare nshya ya Kigali iruhande gato rw’ikigo gishinzwe guhugura abakozi bal eta RIAM.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa kane mu gitondo , ije nyuma y’iminsi mike gereza ya Gasabo yo mu karere ka Gasabo i Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro.


Iyi nkongi yibasiye imiryango y’ubucuruzi n’ibiro by’akagari k’Akabeza kakoreragamo

Polisi y’u Rwanda itangaza ko iyo nzu yahiye kubera umuriro w’amashanyarazi.

Iyi nzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gihe cy’amasaha agera kuri atanu. Yari inzu y’imiryango myinshi ikoreramo abantu batanu n’ibiro by’akagari ka Kabeza, harimo ububiko bw’amapine y’imodoka, ibiribwa, n’ibindi ku buryo bitari byoroshye kuyizimya nk’uko bisobanurwa na ACP Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe igipolisi gikangurira abantu bose kugira ibikoresho bizimya inkongi mu nzu bizwi nka Kizimya moto. Gusa kugeza ubu nta harashya ngo bikoreshwe hatitabajwe Polisi.

Nkindi Alpha
Imirasire.com

Exit mobile version