Abakozi bagera kuri 20, bakorera ikigo cyitwa TRUSTCO, cyatsindiye isoko ryo gukora isuku mu igorofa ya Kigali city Tower iri rwagati mu mujyi wa Kigali. Ababakozi 10 bakora amanywa, abandi 10 bagakora ijoro bavuga ko bamaze amezi 5, batabona umushahara wabo bityo bakaba barimo kugorwa n’imibereho.
Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku bugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Nyarugenge ntibugire icyo bubamarira. Ushinzwe umurimo muri aka karere yemera ko azi neza iki kibazo cy’aba bakozi, ndetse anavuga ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki kigo cya TRUSTCO bwari buhagarariwe na Kamasa Asimwe, ari na we uyobora iki kigo.
Gusa ngo mu biganiro impande zombi zagiranye ntabwo TRUSTCO yigeze yubahiriza ibyo bari bemeranyijweho gusa ngo yahembye ukwezi kumwe.
Kuva itariki 21 Gashyantare 2018, twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa TRUSTCO,ntitwabona utuvugisha kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana ibibazo by’aba rwiyemezamirimo bambura abakozi, ndetse rimwe na rimwe ugasanga abo bakozi bivugira ko bakora imirimo ivunanye ariko ntibahabwe agaciro kabakwiriye.
Iki kibazo cyo kudahemba abo wakoresheje cyanagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko nta rwego rwa Leta rukwiye kwambura abakozi kuko amafranga ahari, anavuga ko na ba rwiyemezamirimo bazajya bagaragaraho iki kibazo bakwiye kujya bakurikiranwa.
Source: TV1