Site icon Rugali – Amakuru

Nyanza: Umugabo ukekwaho gusambanya abangavu no kubacuruza yarashwe na Polisi

Nyanza: Umugabo ukekwaho gusambanya abangavu no kubacuruza yarashwe na Polisi

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza witwa Sibomana Jean Bosco yarashwe na Polisi ubwo yari imaze kumufata akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abangavu no kubacuruza.

Byabaye ahagana saa moya n’igice ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2020 mu Murenge wa Busasamana aho yari asanzwe atuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yarashwe agiye kwerekana abandi bagabo yacuruzagaho abo bana.

Ati “Yari afungiye kuri Sitasiyo ya Busasamana nyuma nimugoroba amaze kwemera ko hari abantu yajyaga ajya kugurishaho abo bana yasambanyaga; baramujyana bamugejeje mu nzira umupolisi wari umuherekeje aramucika ashaka kwiruka undi aramurasa ariko ntiyapfa.”

Sibomana yakomeretse bahita bamujyana ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza aravurwa ariko nyuma y’amasaha make arapfa.

CIP Twajamahoro yasabye abaturage ko igihe hari uketsweho icyaha akwiye kureka akagezwa mu butabera atarwanyije inzego z’umutekano ziri mu kazi kazo.

Yakanguriye abaturage kumenya abantu bakora ibikorwa bibi n’ibyaha nko gucuruza abana no gusambanya abangavu bakabatangaho amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Ati “Kuko uwo mugabo yari atuye muri uwo murenge aturanye n’abantu kandi abantu bamwe baba babazi.”

Yasabye abaturage bose n’inzego zitandukanye kugira ubufatanye mu kurengera abana bakajya bamenya ababacuruza n’ababasambanya kugira ngo ibyo byaha bikumirwe n’ababikora bahanwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buherutse gutangaza ko bwahuye n’imbogamizi ikomeye mu gushakisha abagabo basambanyije abangavu bakabatera inda kubera guhishwa amakuru n’abakabaye bayatanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko bari bafite urutonde rw’abantu barenga 450 bagomba gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya abana ariko biza kurangira babaye umunani gusa kubera guhishwa amakuru.

Mu Karere ka Nyanza, abangavu batewe inda imburagihe mu 2019 ni 486; mu mwaka wabanje wa 2018 bari 423 mu gihe mbere yaho mu 2017 ababyaye ari 274.

Ifoto yakoreshejwe hejuru ku mutwe w’inkuru yakuwe kuri internet

prudence@igihe.rw

Exit mobile version