Abaturage bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bavuga ko bamaze igihe kirekire badafite imbuto y’imyumbati nyuma yo kuyibona bashishikarizwa kuyihinga none umusaruro wabo bamwe waheze mu murima kubera kubura isoko abandi bahendwa n’ababagurira ku kilo k’imyumbati idatonoye bakabaha Frw 50 – 80.
Ku bahinzi b’imyumbati ngo igiciro kibaca intege ku buryo bamwe batekereza kureka kongera guhinga, abandi bagahinga indi myumbati ariko bakurira hasi iyo basanze mu murima. Iki kibazo cyagarutsweho mu biganiro abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) bagiranye n’abaturage bo muri uriya murenge wa Muyira kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukwakira.
Ntirampeba Joseph w’imyaka 47 atuye mu kagari ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, agira ati “Umusaruro w’imyumbati turawufite ariko nta soko. Ubu ku isoko ikilo ni Frw 100, kuko iba yinitse. Ibijumba (imyumbati itinitse) byo iyo Kinazi (Uruganda rwa Kinazi) ije kugura iduhera Frw 50/kg.”
Uyu muhinzi tumubajije niba umuhinzi hari uruhare agira mu kugena ibiciro bagurirwaho. Ati “Biterwa n’isoko uko ryagenze, ni ryo rigena ibiciro.”
Avuga ko abari muri Koperative ikorana n’uruganda ari bo bagura imyumbati bakayigemura ku ruganda, abatayirimo bo bagurisha ku isoko risanzwe. Ntirampeba avuga ko kiriya giciro cy’amafaranga 100 ku kilo cy’imyumbati yinitse kandi yumye hari ubwo kimanuka kikagera ku Frw 80 ndetse na Frw 70/Kg.
Abahinzi bifuza ko babonerwa isoko ry’umusaruro wabo kugira ngo babashe kwiteza imbere. Bavuga ko imyumbati yabo bayigurishije ku mafaranga 200/Kg ku yinitse nta kibazo byabatera.
Byiringiro Jean Bosco w’imyaka 43 ni uwo mu mudugudu wa Musenyi mu kagari ka Migina mu murenge wa Muyira, aba muri Koperative y’Abajyanama Musingi – Nyamure ikorera mu tugari twa Migina na Nyamure, na we yemeza ko isoko ry’imyumbati ryabuze.
Ati “Mpereye hasi mu baturage imyumbati irahari yareze ariko nta soko. Imiribwa babasha kuyijyana ku isoko hafi, ariko imivunde hari abayigura ku isoko rya hafi abandi bakagemura ifu i Kigali. Twebwe kuri Koperative twajyanaga umusaruro ku ruganda rwa Kinazi, none muri iyi minsi rwarahagaze.”
Byiringiro avuga ko mbere uruganda rwoherezaga imodoka itwara umusaruro ariko ngo muri iki gihe iyo modoka ntikiza bisaba abahinzi kwishakira imodoka itwara umusaruro bigatuma bahendwa. Andi mananiza abahinzi bavuga ko Uruganda rwabashyizeho ngo ni uko bagomba kugemura imyumbati itonoye.
Ati “Gutonora imyumbati mu giturage kugira ngo izapakirwe ni ingufu nyinshi, kandi amafaranga ari hasi, batanga Frw 80, gutorana ni Frw 7, imodoka iba ari iyabo iyo ugezeyo bashobora kugukata amafaranga yayo, iyo wikodeshereje imodoka baguhaye ariya mafaranga biraguhenda kugira ngo uzagere ku ruganda.”
Iyi Koperative ngo yatekereje umushinga wo gushyiraho ikusanyirizo ry’imyumbati, igihe abakiliya babuze kandi umusaruro ari mwinshi bakayikura bakayihunika neza bakayicuruza n’abandi, ibyo ngo bakazabifatanya no gucuruza isombe. Uyu mushinga wabo ngo ugeze kure kuko bagitegereje inguzanyo itangwa n’Ikigo kishingira imishinga iciriritse (BDF).
Gusa mu gihe ibyo bitarakorwa, Byiringiro avuga ko bakwiye guhuzwa n’izindi nganda zikeneye umusaruro w’imyumbati zikorera mu Rwanda.
Umufashamyimvire mu buhinzi bw’imyumbati muri uriya murenge wa Muyira witwa Kabalisa Wellars, avuga ko Amayaga yigeze guterwa n’indwara ya Kabore mu myaka ya 2015, ariko ubuvugizi burakorwa Leta ibashakira imbuto. Kuva imbuto ibonetse ngo hashize imyaka itatu beza neza, ariko muri uyu mwaka umusaruro wabo wabuze isoko.
Ati “Umuturage ajya guhaha imbuto y’imyumbati ku Frw 20 cyangwa Frw 10 ingeri imwe, nk’ushaka guhinga isambu nzima ntiyabura Frw 70 000 cyangwa Frw 80 000 ashora. Tubashishikariza kugira umwuga ubuhinzi, atari ukuvuga ngo urahingira inkono, tubibigisha nk’ababihuguriwe umusaruro ukaboneka ariko ikibazo kikavukira ku kubonera isoko umusaruro.”
Kabalisa avuga ko abaturage bagurisha imyumbati yabo ku giciro gito kugira ngo baticwa n’ubukene. Avuga ko bibaye ibishoboka inganda z’imyumbati zabegerezwa hafi, cyangwa uruganda rumwe bafite rugakora neza rukabatwarira umusaruro, nibura ngo akurikije imbara umuhinzi w’imyumbati akoresha, ngo kugira ngo ubuhinzi bwe bube umwuga, ajye muri Banki imwizere, ikilo k’imyumbati y’ibijumba (itinitse) cyakaguzwe Frw 100.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyira buvuga ko abaturage batabuze aho bagurisha imyumbati nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Murenzi Valens.
Ati “Umusaruro twabuze aho ujya ni igihe gito cyane, imyumbati ntabwo tuyigize igihe kinini, iyi myumbati ije akanya gato cyane, hari igihe cyageze turavuga ngo imyumbati turanayiretse, igihe twavugaga ngo turayiretse tugira amahirwe tubona imbuto abaturage bose barayakira barayitera tubona umusaruro uhagije, umusaruro urahari ntiwigeze upfushwa ubusa, urahari. Imyumbati imwe iri mu murima indi barayifite ku buryo bayitunganyiriza iwabo, uruganda nirutangira gukora ejo bundi nta kibazo tuzagira.”
Mbonigaba Theodose wo muri Sosiyete Sivili mu murayngo witwa Service au Développement des Associations (S.D.A –IRIBA) ukorana na Transparency International Rwanda mu mushinga wo kuzamura uruhare rw’Abahinzi Borozi mu gutegura imihigo na gahunda y’ibikorwa by’Akarere, kuyishyira mu bikorwa n’impinduka isiga mu baturage, avuga ko hakwiye gutekerezwa uko umuhinzi yihaza mu biribwa ariko akabona n’amafaranga.
Ati “Umwana azajya mu ishuri, azishyurirwa mutuelle, iyo ni imihigo tugomba kugeraho, kwambara, ibikenewe mu rugo n’ibindi biribwa azahaha, ndetse akeneye kubona amafaranga mu mufuka, twagombye kwagura imitekerereze mu bijyanye n’isoko, umuhinzi ntagurishirize hariya ahingira hakaboneka abashoramari bagura umusaruro uhagije.”
Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW