Urubanza ubushinjacyaha buregamo Robert Nyamvumba wahoze ari Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ibijyanye n’ingufu rwasubukuye, rwasubukuwe abwira Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge ko inyandiko yanditse yemera ko yatse ruswa, yayandishijwe ku gahato n’abasirikare.
Iburanisha ry’ubushize ryari ryasubitswe ku mpamvu z’uko atari afite abunganizi. Icyo gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamumenyesheje ko mu gihe kuri uyu wa Kane yaba atakemuke imbogamizi yari yagaragaje, aza kuburana atunganiwe.
Magingo aya, iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Nyamvumba yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu. Harimo babiri bari mu rukiko n’undi umwe bari kumwe muri gereza.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaragaze imiterere y’ikirego, maze Umushinjacyaha Nshimiyimana Michel asobanura ko Nyamvumba aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.
Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.
Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.
Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.
Nk’uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 23 Mutarama 2020, Ubushinjacyaha buvuga ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.
Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.
Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora ndetse ko atunguwe no kuba u Rwanda nk’igihugu gifite umuyobozi nka Paul Kagame cyasaba ruswa ingana gutyo. Nyuma Elizalde yahise yandikira Umunyamabanga Mukuru wa RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa, Nyamvumba yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.
Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi wari ufite dosiye ya Elizalde we na Niyomugabo ni bamwe mu batumijwe muri RIB kugira ngo batange amakuru baba bafite kuri iki kirego.
Nyamvumba ngo yabwiye Rwamuganza ko 10% yasabye ari ayo kwihutisha isoko kuko ryari mu mihigo “yacu” [avuga Minisiteri y’Ibikorwaremezo] igomba kwihutishwa.
Nyamvumba yatangiye yiregura avuga ko icyaha ashinjwa atacyemera kuko icyo yakoze ari ubuhuza hagati ya Niyomugabo na Elizalde wari waratsindiye isoko.
Yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe ingufu muri Mininfra, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya REG, inshingano ze ntaho zihurira n’itangwa ry’amasoko muri EDCL. Yagaragaje kandi ko asanga urwandiko rwanditswe na Elizalde aregwa muri RIB rusa n’urwamwitiriwe ku mpamvu eshatu yagaragaje.
Iya mbere ni uko isoko yarihawe muri Gicurasi 2019 rigashyirwaho umukono ku wa 19 Kamena muri uwo mwaka. Aya matariki Nyamvumba avuga ko mu kirego cya Elizalde abusanye n’ukuri kuko we yanditse ko isoko ryashyizweho umukono muri Gicurasi mu gihe ari muri Kamena.
Ingingo ya kabiri ni uko ngo tariki ya 26 Mutarama, Elizalde yagiye mu nama yo kuganira kuri ayo masezerano, akibaza impamvu yaje muri iyo nama kandi isoko ryaratanzwe, ndetse ngo ntagaragaze icyo iyo nama yari igamije.
Ingingo ya gatatu avuga ko urwandiko rw’ikirego rwa Elizalde rwanditse ku wa 31 Werurwe 2020 mu gihe we yatangiye gukurikiranwa muri Gashyantare uyu mwaka.
Yavuze kandi ko inyandiko yakoze yemera ko yasabye ruswa, yahatiwe kuyikora na Lt Col Migabo, wamusabye kumubwira umuyobozi wo muri Minecofin watse Elizalde ruswa atabikora agafungwa. Aho ngo niho yamubwiye ko atabizi ariko undi ararenga amwandikisha iyo nyandiko ku ngufu.
Ku bijyanye n’imikoranire ye na Niyomugabo, Nyamvumba yavuze ko yamuhuje na Elizalde kugira ngo bazagirane imikoranire nk’umuntu ukora ibyuma Elizalde akeneye, maze abahuriza kuri conference call, nyuma uyu munya-Espagne aza kuza mu Rwanda bahurira muri hotel iri ku Kimihurura.
Ngo mu gihe cyo kubahuza imbona nkubone, Niyomugabo ngo yarabuze kuko yari yagiye muri Afurika y’Epfo kuvuza mukuru we wari wagize impanuka.
Icyo gihe ngo Elizalde yakomeje gushaka Niyomugabo, bituma Nyamvumba akomeza kubabera umuhuza kugera ubwo bahuye bakaganira amubwira ko kugira ngo bizamworohere, ari uko isoko yatsindiye yazamuhamo 10% yari kwifashisha mu kwagura ibikorwa by’uruganda rwe kugira ngo bazanabona n’ibikoresho byo kwifashisha mu isoko yari yatsindiye.
Nyamvumba avuga ko byari mu rwego rwo kongerera ingufu uruganda rwa Niyomugabo ku buryo ibikoresho bitari gutumizwa hanze.
Yakomeje avuga ko inshingano ze atari kuzikoresha yihutisha cyangwa ngo adindize isoko kuko nta hantu hanini ahuriye naryo. Ati “Ubushinjacyaha bwaragenekereje kuko inshingano zanjye ntaho zihuriye n’isoko ryatanzwe”.
Ikindi ngo nta muntu ufite ububasha mu batanze isoko umushinja ko yamwokeje igitutu mu itangwa ry’isoko, ndetse ngo ku wa 17 Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri muri Minecofin yahaye uwa Mininfra ibaruwa igaragaza ko isoko ryatanzwe, ibintu avuga ko bishimangira ko nta bubasha yari akirifiteho.
Yasabye urukiko kumurekura, ntiruhe ikirego agaciro, ahubwo akava muri gereza amazemo amezi atandatu akajya kwita ku muryango we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nta kigaragaza ko Nyamvumba yashyizweho agahato kugira ngo yandike ibaruwa yemera ko yatse ruswa ya 10%, ndetse ko nta n’ikimenyetso na kimwe gishimangira ibyo avuga kuri Lt Col Migabo.
Ikindi kandi ngo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko yandikishijwe ibaruwa n’uwitwa Willy Rwagasana, aho buvuga ko anyuranya imvugo, akagaragaza abantu babiri batandukanye.
Umushinjacyaha yavuze ko ariwe wamwibarije dosiye imaze kugera mu Bushinjacyaha kandi ko yamwemereye ibikubiye mu ibaruwa yemereyemo ko yatse ruswa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko yahabwa igifungo cy’imyaka itandatu, agacibwa n’ihazabu ya miliyari 21 na miliyoni 600 Frw bitewe n’uburemere bw’icyaha cya ruswa akurikiranyweho kidindiza iterambere gishobora no gutuma abashoramari bagenda biguru ntege mu gushora imari mu Rwanda.
Urukiko rwanzuye ko umwanzuro warwo uzatangazwa ku wa 29 Nzeri 2020 ku isaha ya saa munani.
Igihe.com