Site icon Rugali – Amakuru

Nyamirambo: Umwana w’imyaka 5 yibana mu nzu wenyine nyuma y’uko nyina afunzwe

Mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Mumena hari umwana w’imyaka itanu gusa y’amavuko umaze hafi ukwezi kose yibana mu nzu wenyine nta muntu mukuru babana, nyuma y’uko nyina ajyanywe gufungirwa mu nzererezi.
Kevin ISHIMWE niyo mazina yahawe n’ababyeyi be. Umurebeye inyuma ubona adahangayitse kuko akina udukino nk’utw’abandi bana. Umunyamakuru wa Royal TV dukesha iyi nkuru, yageze ku nzu uyu mwana yibanamo wenyine, asanga adahari ahubwo yagiye ku baturanyi gushaka imibereho kuko ngo n’ubusanzwe ubuzima bwe buri mu maboko y’abagiraneza baturanye nawe.

Uyu mwana w’imyaka itanu y’amavuko avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yaho nyina umubyara afatiwe agafugwa n’inzego z’umutekano, akanavuga ko yifuza umugiraneza wamutwara iwe bakibanira.

Uyu mwana witwa Kevin ISHIMWE avuga ko yatangiye ubu buzima kuva aho nyina umubyara afashwe n’inzego zishinzwe umutekano zikamufunga azira guteza umutekano mucye mu gace batuyemo.
Abaturage batuye hafi y’aha uyu mwana aba, batangaza ko ubuzima bwe buteye impungenge kuva aho nyina umubyara afungiwe kandi nabo bakemeza ko batazi neza aho uyu mubyeyi yaba afungiye.

Abaturanyi bavuga ko nabo batazi aho nyina w’uyu mwana aba, na se ntibamuzi
Iki ni ikibazo inama nkuru y’igihugu ishinzwe abana ivuga igiye gukurikirana ngo kuko bidakwiye ko umwana w’imyaka itanu yakwibana mu nzu wenyine. Umuyobozi mukuru w’uru rwego, Claude Kanyamanza, yabaye nk’aho ikibazo agishyira ku buyobozi bw’ibanze bw’aho uyu mwana atuye.
Avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana ngo kuko amakosa yabaye ari uko ubuyobozi bw’ibanze bw’aho uyu mwana atuye butatangiye amakuru ku gihe ngo iki kibazo kimenyekane hanyuma gikurikiranwe.

Ikibazo cy’uyu mwana birashoboka agihuriyeho n’abandi batari bake hirya no hino mu gihugu kuko ni kenshi ababyeyi bakora ibyaha bagafungwa bagasiga abana mu rugo badafite ubitaho cyangwa ubakurikirana. Mu gihe haba ntagikozwe ku bana nk’aba, iki ikibazo gishobora gutuma ejo hazaza h’u Rwanda hataba heza kuko umwana wakuriye muri ubu buzima adashobora kugira imikurire myiza.
Ukwezi.com
Exit mobile version