Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwezamenyo barema isoko ry’i Nyamirambo baravuga ko urusimbi rukinirwa hanze y’iri soko bamwe bita “ikiryabarezi” rukomeje guteza ubukene mu miryango.
Ikiryabarezi ni izina abanyarwanda bise icyuma cy’Abashinwa gikoreshwa nk’urusimbi aho umuntu agishyiramo igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100 kikamuha ibindi biceri byinshi nk’inyungu cyangwa se kikayamwima.
Buri munsi muri iri soko usanga haba hari urujya n’uruza rw’abaje kuricuruzamo, ari na ko hanze yaryo haba hari abandi biganjemo urubyiruko bakina urusimbi bakoresheje iki cyuma.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko uru rusimbi barushoramo amafaranga bizezwa ko babona inyungu z’ikirenga, ariko ngo abenshi muri bo birangira bahombye.
Mafisango Patrick w’imyaka 38 avuga ko iki cyuma cyamaze kumusaza bitewe n’uko cyamumazeho amafaranga yose yari afite.
Yagize ati “Iki cyuma rwose leta nikidukize kuko cyaje tuzi ko kizazamura urubyiruko none kimaze kurusaza. Dore nk’ubu njye nta n’umukandara nkigira kubera ko amafaranga yanjye yose cyayamaze mu gihe cy’amezi abiri gusa kimaze aha.”
Munyaneza Karim utuye mu Murenge wa Rwezamenyo we yagize ati “Hoya rwose kigiye kutumaraho amafaranga kubera ko hari igihe gishuka umuntu ukiriye nk’amafaranga 1000 agashyokerwa azi ko ari bwongere kurya ayandi ahubwo kikamumaraho n’ayo yari yasigaranye mu mufuka.”
Yakomeje avuga ko hadafashwe izindi ngamba iki cyuma cyazateza umwiryane mu miryango cyane cyane ko hari ababyeyi benshi bakunze kuza gushakira abana babo ahakinirwa uru rusimbi bavuga ko amafaranga bakoresheje bayabibye.
Fiacre Tuyishime ukorera sosiyete Play 2 win Company LTD ikoresha ibi byuma byiswe ibiryabarezi we avuga ko impamvu bakise iri zina ari uko abantu bakiriye amafaranga bakomeza gushyiramo ibindi biceri kugira ngo barebe ko kibaha andi ku buryo bashiduka cyabariye amafaranga yabo yose baba bitwaje.
Ahakinirwa uru rusimbi usanga haba hari n’abana bakiri bato bigaragara ko baba basibye amashuri mu rwego rwo gushakisha amafaranga.

Uburyo abantu baba bashyiramo ibiceri by’ijana
Benshi mu rubyiruko birirwa ahakinirwa ikiryabarezi
Urubyiruko ni rwo rukunda gukina uru rusimbi
Ikiryabarezi kimaze kumuha amafaranga 700
Umwana uri mu nsi y’imyaka 18 ari gukina ikiryabarezi
Source: Igihe.com