Site icon Rugali – Amakuru

Nyamasheke: Umuyobozi w’Akagari afunzwe azira ruswa

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, nibwo umuyobozi w’Akagali mu murenge wa Ruharambuga yafashwe, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Polisi muri ako karere buboneye amakuru ko afitanye gahunda na ba nyir’uwo muntu ufunze akekwaho ubujura, ngo abafashe gutanga ruswa bityo afungurwe.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Justin Rukara, uwo muyobozi mu nzego z’ibanze yakoraga nk’umukomisiyoneri.
Yagize ati:” Twabonye amakuru ko hari umuntu urimo asaba ruswa y’amafranga 50,000 avuga ko ari mu mwanya mwiza wafasha ifungurwa ry’uriya muntu ukekwaho ubujura, kandi akaba ari n’incuti ikomeye y’umuyobozi w’akagali ndetse akaba ari nawe yabicishijeho ngo azashobore gukusanya ayo mafranga. Ni uko umuyobozi w’Akagali yafatiwe mu cyuho ayakira mu gihe uwayasabaga we agishakishwa”.
Yakomeje agira ati:” Iperereza rirakomeje cyane cyane ko hari izindi raporo zivuga ko uwo muyobozi wafashwe ashobora kuba yarasanzwe mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano, ariko nyuma yaryo nibwo hazamenyekana ukuri”.
SP Rukara yasabye abaturage b’ako karere kudahishira na gato abo babona bijandika mu byaha nk’ibyo bibafiteho ingaruka ikomeye cyane ko akenshi bikorerwa mu maso yabo barebera.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’ibindi bigo bya Leta, yashyizeho ingamba zo guca burundu ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Ni muri urwo rwego yashyizeho ishami ryihariye ryo kuyirwanya rikorera muri CID.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, uriya muyobozi naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) zagaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yafunze umuyobozi w’Akagali ubwo yakiraga ruswa agomba ngo ashobore gufunguza umuntu uri mu nzego z’ubutabera kubera gukekwaho ubujura.
Source: Umuryango.rw
Exit mobile version