Site icon Rugali – Amakuru

Nyamasheke: Humvikanye urusaku rw’amasasu mu kiyaga cya Kivu

Ahagana saa saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi mu kiyaga cya Kivu mu gice cyo mu Karere ka Nyamasheke humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe n’abantu bikekwa ko ari amabandi y’abarobyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo byabereye mu Kagali ka Ntango, mu Mudugudu wa Rebero mu Murenge wa Nyabitekeri hafi y’ahazwi nko mu Kamahongo.
Amakuru IGIHE yabwiwe na bamwe mu baturage bahaturiye, ni uko abo barobyi bo muri Congo bari baje kuroba indagara mu gice giherereye ku Rwanda, ngo kuko hari ubwo mu gice cyo muri Congo ziba zashizemo.
Bakigera mu gice cy’u Rwanda, babonywe n’abarara irondo mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda bazwi nk’aba ’Garde Pêche’, ngo ubwo bageragezaga kubegera, abo barobyi bo muri Congo bahise batangira kurasa amasasu.
Abarara irondo ngo bakomeje kwegera abanye-Congo bagira ngo biroroshye ariko bakomeza kuraswaho maze abakora irondo bafata umwanzuro wo gukatisha ubwato bagaruka hakuno ku gice cy’u Rwanda, baza gutabaza ingabo zishinzwe umutekano wo mu mazi.
Nta muntu n’umwe wishwe cyangwa ngo akomeretswe n’ayo masasu nk’uko inzego z’ibanze zabitangaje.
Perezida w’impuzamakoperative z’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke Eliezel Ndahayo yavuze ko abanye-Congo bashobora kuba bari bataye aho bemerewe kuroba.
Yagize ati “Abatezi ba kaningiri bo muri Congo barashe amasasu umunani mu kiyaga, bari bikanze ubwato, turi gukurikirana ahubwo burya bishobora kuba ari amabandi yari aje kwiba imiraga, urebye bari barenze (devie)amazi yabo, barashe ariko nta muntu wigeze akomereka .”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu ahabereye ibyo, bazindukiye mu nama n’inzego z’ubuyobozi zibahumuriza ariko zinabasaba gutanga amakuru ku gihe nk’uko inzego z’ibanze muri ako gace zabitangarije IGIHE.
Muri iyo nama byavuzwe ko hashobora kuba hari abo ku ruhande rw’u Rwanda babyihishe inyuma, ngo kuko bishoboka ko ari na bo baha amakuru abo muri Congo agace karimo indagara nyinshi.
Ubwo IGIHE yavuganaga n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Ngemanyi, yavuze ko ayo makuru atarayamenya ariko ko nayamenya arayatangaza.
Abarobyi kenshi ku ruhande rw’u Rwanda bakunze kugaragaza ko abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjira mu gice cy’u Rwanda bafite imitego y’ubumara yangiza urusobe rw’inyamaswa biba mu Kivu cyane cyane isambaza.
Ikiyaga cya Kivu, ku nkombe zacyo mu Karere ka Nyamasheke
Igihe.com

Exit mobile version