Site icon Rugali – Amakuru

Nyamasheke: bamwe biga bahagaze abandi bicaye hasi

Abanyeshuri biga muri groupe scolaire St Vicent de Paul Bunyenga riherereye mu murenge wa Nyabitekeri ni mu karere ka Nyamasheke biga bahagaze abandi bicaye hasi kubera kutagira intebe bicaraho, ubuyobozi bw’aka karere buvugako muri aka karere habaye ikibazo cyo kugira abana benshi bagana ishuri bituma habaho ubucucike mu mashuri.

Ni abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse no mu cyiciro rusange mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu vincent de Paul Bunyenga aho aba banyeshuri biga bicaye hasi abandi bakiga bahagaze. Aba banyeshuri baganira na TV/Radio One bavuze ko umunyeshuri wicara ari uwazindutse,ibi ngo bituma hari abana bamwe bataha umugongo wabariye kuko harimo udutebe tudafite aho bicara bityo hakaba hari abahitamo kwandika bunamye.

Muri aya mashuri hanagaragaramo icyondo cyinshi kuko nta sima irimo ku buryo abanyeshuri bafite impungenge ko bazanduriramo zimwe mu ndwara zikomoka ku mwanda zirimo n’amavunja.

Abarezi bigisha muri uru rwunge rw’amashuri bavuga ko bitaborohera kwigisha abanyeshuri harimo abicaye abandi bahagaze,ngo ibi bituma bahitamo gutuma abana udutebe cyangwa ikindi kintu cyose bakwicaraho mu gihe cy’ibizamini.

Mupemzi Alex umaze ibyumweru bibiri ayobora iki kigo, avuga ko bafite abana 1200 ariko bakagira intebe 165 bivuze ko ku mpuzandengo y’abana 7 ku ntebe imwe,ari bwo nibura abana baba bicaye bose. Uyu muyobozi yemeza ko bakeneye intebe zigera kuri 300 bityo ko ubushobozi bw’ikigo ndetse n’ababyeyi batazibona.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette avuga ko aka karere uyu mwaka kagize abana benshi bagannye ishuri bityo bituma bagira ubucucike mu mashuri.
Nubwo atatanze igisubizo gitanga igihe iki kibazo kizaba cyakemukiye,uyu muyobozi avuga ko akarere kagiye gufatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe ko bakemura iki kibazo.

Si muri iki kigo gusa hagaraga ubucucike kuko no mubindi bigo byo muri aka karere hagaragara abana bicara ku biti bitambitse hasi abandi ntibanabone n’ibyo biti bityo bagahitamo kwicara hasi. Gusa iyo wumvise imvugo z’abayobora aka karere wumva nta ngamba zihari zo gukemura ibi bibazo mu buryo bwihuse.

Exit mobile version