Site icon Rugali – Amakuru

Nyamasheke: Abaturage ntibavuga rumwe na Meya ku gitera imirire mibi mu bana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke ntibavuga rumwe na Meya ku mpamvu zitera ikibazo cy’imirire mibi kigaragara cyane mu bana babo.

Abaganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe ni abo mu Mudugudu ka Gihaya, Akagari ka Higiro, mu Murenge wa Karengera Akarere ka Nyamasheke, aho bemeza ko ubukene bukabije ari ryo pfundo ry’ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Abo twaganiriye n’abakuwe muri nyakatsi bakubakirwa mu midugudu aho bavuga ko nta hantu bafite babasha guhinga ngo babone icyatunga abana babo bigatuma batabagaburira uko bikwiye.
Hari mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya imirire mibi yibasiye abana bo muri aka gace, aho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye bakanguriye abaturage kugaburira abana indyo yuzuye no kuboneza urubyaro.
Mukamana Eugenie wimuwe muri nyakatsi akubakirwa mu mudugudu avuga ko aho yatujwe ari inzu gusa yahasanze.
Yagize ati “Aho twari dutuye twari abakene, noneho tugeze inaha Gihaya dusanga nta n’akazi kahaba, twahuye n’ibibazo bikomeye. Hano ni utubanza twagiye dufata gusa. Abugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi n’abo bose bimutse bakabura aho bahinga.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ubukene ari bwo butuma habaho imirire mibi mu bana (Ifoto/Ndayishimye JC)

Uyu muturage avuga ko birirwa baca inshuro hirya no hino, aho ngo bakorera udufaranga duke.
Yagize ati “Nyine ni ukugenda ugakorera nk’ayo magana atanu ukaguramo ibijumba cyangwa ifu y’imyumbati ukaza ukaramuka kabiri, nonese wakorera ayo mafaranga angana atyo ukagura amata, wagura se izo mbuto?”
Ubuyobozi bw’ Akarere bwo buvuga ko iki kibazo giterwa n’imyumvire y’aba baturage aho bwemeza ko imyumvire yo kubyara abana benshi ari byo bituma imirire mibi ihaboneka.
Kamali Aimé Fabien, Meya w’aka karere yagize ati “Ntabwo wavuga ngo ni ibyo kurya byabuze, kuko ni ahantu hera, hari imbuto hari ibintu byose, ikibazo ni imyumvire, ikibitera cyane ni ukutaringaniza imbyaro, ni imyumvire yo kumva ko bagomba kubyara cyane kandi bakuzuza isi, ni imyemerere yabo. Ikindi ukudakoresha no kudakoresha ibyo bafite ngo babibyaze umusaruro.”
Ku byo abaturage bakuwe muri nyakatsi bavuga, meya avuga ko ibyo bavuga ari ugushaka uburyo bahunga ikibazo kandi ari bo ntandaro yacyo.
Yagize ati “Icyo ni igisobanuro, cy’abantu iyo hari ikintu bafite kitumvikana, bashaka impamvu zo kugira ngo bagihunge.”

Abaturage bigishijwe gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda imirire mibi (Ifoto/Ndayishimye JC)

Akomeza avuga ko abaturage bose bimuwe muri nyakatsi badakwiye kuvuga ngo bafite inzara kandi hari amasambu basize aho bari batuye, aho ngo bakwiye kuzajya bajya kuyahingamo.
Gusa abaturage bo bemeza ko ayo masambu ntayo bagifite kuko bayagurishije mu gihe bimurwaga.
Umujyanama w’ubuzima ukorera mu mudugudu wa Gihaya, Uwamariya Agata nawe yunga mu ry’abo baturage, aho avuga ko imirire mibi igaragara muri uyu mudugudu iri cyane mu bakuwe muri nyakatsi.
Yagize ati “Ubundi aba bantu bari mu mirire mibi ni babandi b’abakene basenyewe muri nyakatsi, benshi ntibagira n’aho bahinga, batunzwe no kugenda badeyadeya.”

Aha umujyanama w’ubuzima arerekana uburyo bategura indyo yuzuye (Ifoto/Ndayishimye JC)

Abaturage twaganiriye bose bahuriza ku kuba bafite ubukene ariko hakaba hari n’abemeza ko kubyara abana benshi kuri bamwe na byo bishobora gutera iki kibazo cy’imirire mibi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba avuga ko ibibazo bitandukanye bibangamira uburenganzira bw’umwana bikemukiye mu midugudu no mu gihugu hose byaba bikemutse.
Yagize ati “Ntabwo wakemura ikibazo utegereye umuturage aho atuye kandi aho atuye ari mu mudugudu.”
Uyu muyobozi yavuze ko bafatanyije n’inzego zitandukanye bari gukora ibishoboka byose ngo ikibazo cyi’mirire mibi, icyo kuboneza urubyaro n’ibindi bibangamira uburenganzira bw’umwana bikemuke.
Muri uwo muganda, Minisitiri Gashumba afatanyije n’abandi bayobozi bahinze akarima k’igikoni banagaburiye abana benshi bagaragayeho imirire mibi, aho bakangurira ababyeyi kuzajya na bo babitegurira abana babo.

Aba bana ababyeyi babo bafite bagaragaweho n’imirire mibi (Ifoto/Ndayishimye JC)


Aha Minisitiri wa MIGEPROF, Dr Diane Gashumba yagaburiraga umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi (Ifoto/Ndayishimye JC)

Exit mobile version