Kabeja Luther
Maze iminsi nsoma ibyandikwa nabanyarwanda batandukanye kumbuga nkoranyambaga bavuga kumagambo yanditswe numunyarwandakazi Mbabazi Yvette aho yavuzeko yemerako abantu bapfa mu Rwanda ati ariko ntagihamyako abobapfa ataribo batwiciye imiryango yacu muri Génocide , ati “njye ntambabazi nagirira umuntu wese wagize uruhare muri Génocide” asoza agira ati “uwampa amahirwe nkaba president w’urwanda nacana umuriro kubahutu bose maze nanjye nkanezerwa uwomunsi”
Nubwo nshobora kuba ntasemuye neza ijambo kurindi amagambo yuyu mukobwa kuko yayanditse mucyongereza, gusa ikirimo kidashidikanywaho ni urwango uyu Mbabazi afitiye abitwa ABAHUTU,kuko abicwa na FPR uyumunsi abenshi ni urubyiruko rwari rutaragera no kumyaka icumi muri 1994 kuburyo kubitiranya nibyabaye ari ubusazi cyangwa ubugome ndenga kamere ikindi kdi tuziko mu Rwanda bafunga uwobakekaho wese kugira uruhare muri Genocide ya 1994 kabone nubwo baba bamubeshyera kuvugako aribo FPR yica burimunsi mumabagiro yayo mbona ari ukuyobya uburari kubwicanyi buri gukorerwa abanyarwanda muri ikigihe cyaneko nabo Mbabazi avuga biciwe imiryango muri Genocide FPR ubu ibageze kure yica abasigaye , ibi Mbabazi yavuze kandi nubwo bigayitse ntibitangaje kuko mumuryango nyarwanda huzuyemo Abatutsi bifuzako abahutu bapfa bagashiraho, kimwe no mubahutu niko bimeze harimo abifuzako Abatutsi bashiraho.
ururwango usanga kumpande zombi usanga rushingiye kubintu bine ntasobanura muri akakanya kuko byaba birebire cyane
1) uburere abantu usanga baba baragiye bahabwa n’ababyeyi, ababareze,abavandimwe,inshuti,mbese aho umuntu aba yarakuriye nabo bakuranye cyangwa abo babanye aho usanga umuntu akura yerekwa ko atandukanye nabariya kandi bamwanga ntanikiza kibavaho
2)Ubumenyi buke cyangwa amakuru agoretse kumateka yigihugu cyacu.
3)Ibikomere biva kubyo umuntu yanyuzemo cyangwa umuryango we wanyuzemo.
4) Politike y’ivangura ya FPR ubu ihora yerekanako abahutu bose ari abicanyi Abatutsi bose bakaba abaziranenge, inzirakarengane nibindi nkibyo kandi ko hapfuye Abatutsi gusa ntamuhutu wishwe mu Rwanda azira ubwokobwe cyangwa ibitekerezo bye.bityo akaba ntamuhutu wabona ubutabera kube bishwe mu Rwanda
Izimpamvu zose uko ari enye njye mbona arizo zituma hakiri abantu batekereza nka Mbabazi mu Rwanda kandi ni benshi ndetse kumpande zombi nubwo batavuga kuburyo niba ntagikozwe kuriki kibazo u Rwanda rushobora kuzamenekamo andi maraso menshi y’inzirakarengane.
Nubwo bimeze bitya igiteye impungenge nuko Leta yagakwiye gucubya umwuka nkuyu ntacyo ikora ahubwo iwukaza, amagambo nkaya ya Mbabazi yoyandikwa n’umuhutu ubu na UN(umuryango wabibumbye) uba waramenyeko abana babahutu bashaka kumara Abatutsi,ubu Jeune Afrique nibindi binyamakuru bibogamiye kuri Leta ya FPR hirya no hino ntakindi biba biri kwandika uretseko Abatutsi babangamiwe nabahutu bagishaka kubamara naho nyiri kubyandika aba ari kwa Gacinya cyangwa i Kami ajombwa ibikwasi abazwa uwamutumye kubyandika,nabibutsako muminsi ishize abana bavugako ari Abatutsi i Gisenyi banze gusangira ku ishuri kumeza amwe nabandi bana bavugako batasangira n’Abahutu aba nabo batumwe ababyeyi birangirira aho ariko yobaba Abahutu ntagushidikanya baba bafunze, icyonshaka kuvuga aha niki ? niba Leta idashyizeho amategeko ahana abantu bose kimwe kucyaha kivangura uyumunsi hakaba hahanwa umuhutu wavanguye Abatutsi ariko umututsi wavanguye abahutu we aho guhanwa agashimagizwa cg bigafatwa nkibintu bisanzwe ntaho tugana mwitegure ingaruka zikikibazo bamwe bafata nkicyoroshye kandi amaherezo kizatuzanira amakuba .FPR ikaba ariyo izabazwa ingaruka zibi kuko niyo ifite ubutegetsi bityo ikaba ikwiye gufata ingamba zafasha abanyarwanda bose gukira ibikomere koroherana, noguhanwa kimwe igihe habayeho kurengera kumpande zombi. katwizereko bitazagera iyo hose kuko tugifite abanyarwanda bashyira mugaciro kandi barambiwe umwiryane mubana burwanda aba kandi bari mubato n’abakuze kandi kumpande zombi nkaba nizerako bazahurizahamwe bakamagana ikibi i Rwanda
Muragahorana Imana