Brig Gen Nkubito yaburiye abaturage ba Rubaya basa n’abigometse. Gicumbi – Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude, ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo n’ab’inzego z’umutekano basuye abaturage b’Umurenge wa Rubaya bamaze iminsi bavugwaho kwigomeka ku muyobozi babona nk’uwaje kubabangamira, baburirwa ko nibatisubiraho bizabagiraho ingaruka.
Mu Murenge wa Rubaya haherutse koherezwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya ushobora gukumira ibi byaha, witwa Nkunzurwanda John, ariko ngo ahura n’imbogamizi z’abaturage batumva kuko n’iyo irondo rigerageje guhagarika ababa binjiza Kanyanga na Magendu mu gihugu bararihohotera.
Brig. Gen. Eugene Nkubito uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, yihanangirije abaturage by’umwihariko abakomeje guhunguabanya umutekano, dore ko bamwe mu baturage bavugwaho gukubita irondo.
Uyu muyobozi w’ingabo yababwiye ko umuntu wese uhungabanya umutekano w’igihugu agamije guhima ubuyobozi bw’Umurenge afatwa nk’umwanzi w’igihugu, kandi ngo inzego z’umutekano zirambiwe guhora zibihanangiriza.
Yababwiye ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha abigize ibyigomeke, ndetse abasaba kugaragaza abakora ariya makosa bakabagaragaza ngo bazikururira ibibazo.
Brig. Gen. Nkubito yagize ati “Hano muri uyu Murenge mukomeje kuvugwaho guhangana n’ubuyobozi, ntimwumva ibyo babasaba, mukomeje kwinjiza kanyanga mu masaha y’ijoro, mwanze kumva, none mugeze n’aho gukubita abaturage badufasha gukora irondo.”
Brig. Gen. Nkubito yongeraho ati “Abakomeje imyitwarire idashobotse murikururira umukoshi, tugiye kubashakisha, kandi nimutumva mugakomeza kwigomeka ku muyobozi twizeye neza ko ashobora kubafasha kwiteza imbere biraza kubagaruka, aho kugira ngo mufatanye murumva ko aje kubangamira kanyanga na magendu mwinjiza mu gihugu, nimudahinduka muzabona ibyo mushaka kwikururira.”
Uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutezintare Bertin nawe yasabye abaturage kumva ko umutekano mucye udaterwa n’amasasu gusa.
Yagize ati “Kanyanga ni umwanzi wacu nk’abashinzwe umutekano ndetse n’umuntu wese uyinywa ni umwanzi w’igihugu mureke kwifashisha ibiyobyabwenge.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude nawe yashimangiye ko aba baturage bagomba guhindura imyumvire mibi ikomeje kubaranga, bakava mu gukora ibyaha bihungabanya umutekano, ariko n’abatabikora bagatera intambwe yo gutanga amakuru bakagaragaza ababikora.
Kanyanga na Magendu zinjirira mu Murenge wa Rubaya zivuye mu gihugu cya Uganda, ngo zikomereza mu Karere ka Burera, zikinjira muri Muhanga, kugeza byinjijwe no mu gihugu cy’u Burundi, izindi zikajya hirya no hino mu Rwanda.
Gusa inzego z’umutekano zishima ubuyobozi bushya bw’uyu Murenge ukora ku mupaka wa Uganda ko bwagerageje kurwanya icuruzwa rya Kanyanga, ari nayo mpamvu ngo abaturage barwanya ibyemezo bye bashaka ko agenda hakagaruka abo bahoranye cyangwa abandi bashobora kuborohera mu byaha bakora.
Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi