Site icon Rugali – Amakuru

Nyamagabe: Umugabo yishwe azira kwiba amateke, aba uwa 5 wishwe uko mu kwezi kumwe

Mu masaha ya saa kumi n’igice z’urukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2017, nibwo umugabo w’imyaka 50 y’amavuko witwa Butera Frederic yishwe n’abari bamufatiye mu murima w’amateke bakamukubita bikomeye bamushinja kuyiba, bakaba baramubitanye na bagenzi be babiri barimo undi wakomerekejwe bikomeye. Uyu mugabo, abaye umuntu wa 5 mu kwezi kumwe wishwe nyuma yo gushinjwa kwiba ibintu byo kurya byoroheje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo wishwe yari kumwe na bagenzi be babiri bakaza gufatirwa mu gishanga cya Rukarara kiri mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, babakekaho kwiba amateke maze abantu batanu babafashe barabakubita bikomeye biviramo uyu Butera Frederic gupfa naho uwitwa Rushogoro John akaba yarakomerekejwe bikomeye. Ubu umwe mu bishe Butera bagakomeretsa mugenzi we yatawe muri yombi mu gihe abandi bane bakirimo gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yamaganye ibi byakozwe n’aba baturage, avuga ko bagomba kumenya ko kwihanira bihanwa n’amategeko, anasaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira, ahubwo abafitanye ibibazo n’amakimbirane bakihutira kubimenyesha inzego z’ibanze cyangwa iza Polisi, byananirana bakitabaza ubutabera ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.

Mu byumweru bicye bishize, uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene yishwe akubiswe n’abantu bamukekagaho kwiba inkoko z’uwitwa Umubyeyi Mary utuye mu kagari ka Bicumbi, mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, hari undi mugabo wakubiswe bimuviramo urupfu witwa Bikorimana Jean, nawe wari utuye mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, bamuzizaga kwiba inkwavu eshanu.

Ibi kandi nabyo byabaye nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 4 Werurwe rishyira ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017, umukuru w’umudugudu wa Karuhura mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, yishe umuturage wari uraye irondo mu mudugudu we amushinja kumwiba igitoki cyari kibonywe ku gasozi n’abari baraye irondo barimo n’uyu wishwe. Uyu mukuru w’umudugudu yahise atabwa muri yombi.

Mbere yaho gato nabwo, no mu karere ka Rwamagana hari umukozi ushinzwe ibijyanye n’imisoro na we wishe umuntu amuziza igitoki, na we akaba yarabyukijwe n’abantu bamubwira ko bamwibye agahita atangira gukubita umuntu wakekwaga kugeza amwishe, uyu muyobozi na we ubu akaba afunzwe.

Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Naho iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ukwezi.com

Exit mobile version