Umugabo witwa Munyandamutsa Felisiyani w’imyaka 43 y’amavuko, yahamijwe icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa batatu yibyariye, bafite imyaka 17, 15 na 14 y’amavuko, urkiko rumuhanisha igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.
- Munyandamutsa wisambanyirije abana be
Igihe cyose Munyandamutsa yamaze, kuva yatabwa muri yombi ndetse agatangira no kugezwa imbere y’ ubutabera kubera aya mahano yakoreye abana be, ntiyigeze na rimwe yemera ko yaba yarasambanyije aba bana, akavuga ko bigeze kurarana ariko ntabasambanye.
Muri uru rubanza rwaburanishirizwaga aho Munyandamutsa yakoreye icyaha mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe, urukiko rwavuze ko rufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aba bana basambanyijwe kandi bigakorwa igihe kirekire, ari nayo mpamvu rwamuhamije iki cyaha ruhita rumuhanisha igifungo cya burundu bw’ umwihariko ndetse akanatanga ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 400 by’ amafaranga y’ u Rwanda.
Amakuru aturuka ahabereye uru rubanza avuga ko uru rubanza rwabereye aho Munyandamutsa yakoreye icyaha kugira ngo n’abandi bose baba bafite umutima nk’uwe bibabere isomo.
Aya mahano Munyandamutsa yayatangiye ubwo umugore we yahukanaga akamusigira aba bana, kuva icyo gihe bose uko ari 3 yatangiye kujya abasambanya ku buryo buhoraho ndetse abana bemezaga ko se yari amaze imyaka 2 abasambanya.
Ifatwa kungugu ry’aba bana byaje kuvumburwa n’ umwalimukazi wigishaga umwe muri aba bana nyumo yo kubona uyu mwana ahorana ibibazo ndetse agahora atishimye ubona ko yihebye kandi abayeho nk’ufite ibibazo. Uyu mwalimukazi yaje kumwegera aramuganiriza umwana aza kumutura agahinda ke ari nabwo polisi yahise itabazwa hakozwe iperereza basanga koko uyu mubyeyi yarasambanyaga aba bana be bose uko ari 3.
J.Pierre
Imirasire.com