Site icon Rugali – Amakuru

Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Ukuboza 2018 saa 12:00

Minisiteri y’Ingabo yatangaje abantu bataramenyekana bagabye igitero ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, mu Murenge wa Cyitabi mu Karere ka Nyamagabe. Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kigeme kugira ngo bakomeze kwitabwaho.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko RDF yahise ikurikirana abagabye iki gitero bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati “Tumaze igihe dukurikirana aka gace, ubu turatekereza ababa bihishe inyuma y’iki gikorwa. Turimo gukurikirana abagabye iki gitero kandi haraza kugira igikorwa ku babigizemo uruhare.”

Ingabo z’u Rwanda kandi zatangaje ko umutekano w’abaturage ukwiye kwizerwa muri uyu muhanda, ndetse ko urimo gukoreshwa nk’ibisanzwe.

Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, muri Nyakanga kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata bakiba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abasirikare ku wa Kabiri nyuma yo gusoza imyitozo y’Ingabo mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yeruye ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.

Ati “N’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”

 

Ibice byegereye ishyamba rya Nyungwe bimaze igihe byibasirwa n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro bahita barihungiramo

 

Exit mobile version