Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Pahulo Kagame,
Mu cyubahiro nkugomba, nifuje kukugezaho ibitekerezo byanjye bimwe bibaza ibindi bigasa n´ibikugira inama. Kandi ugerageze kunyumva kuko burya n´igi ryahanye inyoni.
Amahano yagwiriye igihugu ukunda kuturusha twese, ariko natwe dukunda, ndumva ntawe ukurusha kumenya ukuri ku mvo n´imvano yayo.
Tugukundira ko ufata igihe cyo kudusobanurira byinshi kandi muri bimwe tukanyurwa. Ariko hari icy´ingorabahizi kandi aricyo gihatse byose tutarabasha kumva.
Njye ndi umututsi, ndi umucikacumu, mfite imyaka 46, igihe cy´icuraburindi ryo muri 1994 nahishwe na munywanyi wa data w´umuhutu hano I Nyanza. Sinabashije kubona byinshi kubera nari nihishe ntasohoka. Ariko sindabasha gusobanukirwa icyatumye ishyano ritugwira kuva ku tariki ya 7 Mata 1994.
Nkumvise inshuro nyinshi uvuga ko mutera iki gihugu ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ngo mwari muje guhagarika «génocide» yakorerwaga abatutsi ubwoko bwacu. Ariko sinsobanukirwa n´icyo bivuga kuko icyo gihe abahutu n´abatutsi twari tubanye neza, dushyingirana, duhana inka, dusangira akabisi n´agahiye.
Nigeze no kumva bamwe bavuga ko «génocide» yatangiye muri 1959, muza kuyihagarika muri Nyakanga 1994. Ibi bisa no kuvuga ko «genocide» yaba yaratangiranye no kubura ubutegetsi kw´abatutsi, ikarangizwa no kubusubirana muri Nyakanga 1994.
Ababyumva gutya wabasobanurira iki Nyakubahwa Perezida? Bitabaye gutyo, watubyaye ukatubwira igihe nyacyo «genocide» yadukorewe yatangiriyeho by´ukuri n´uburyo yateguwe. Cyane ko abenshi twari tuzi ko urukiko rwa LONI, TPIR ruzatugaragariza uko iryo shyano ryateguwe, none urwo rukiko rukaba rwararangije imirimo yarwo rutagaragaje uko iyo «génocide» yateguwe.
Ese ko isi yose isa niyemera ko ishyano ryatugwiriye ryatewe n´iraswa ry´indege FALCON 50 ya Perezida Habyarimana bitaga «Kinani», kandi hakaba hari amazina y´abakekwa ko ari bo bayirashe missiles 2, kuki mutasaba ko abo bakekwa bashyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha bakisobanura, baba abere bakaba batuvanye mu rujijo? Ndavuga nka General KABAREBE, General KAYONGA, abasirikari ERIC HAKIZIMANA na Frank NZIZA twumva ko baba mubakurinda (RG). Aba nibaba abere, bizaba bigaragaje ko nta mategeko wigeze ubaha yo kurasa iyo ndege nkuko Lt General KAYUMBA NYAMWASA abikugerekaho. Nibwo buryo bwiza bwo guca impuha.
Findifindi irutwa na So araroga. Kandi uhakana ubugore aragarama.
Nyakubahwa Perezida wa repubulika, tukuziho ubutwari aho rukomeye, iyemeze utuvane mu rujijo.
Murakoze.
WITINYA Yohani Mariya Viyane
NYANZA