Site icon Rugali – Amakuru

Nyagatare: Umuturage yakojeje isoni umuyobozi w’akarere imbere ya Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaye umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George mu ruhame ubwo uyu muturage yashinjaga inzego z’ubuyobozi ubuhemu bushingiye ku kumunyanganya ubutaka bwe akagerekaho n’amafaranga ibihumbi 30 y’amanyarwanda.

Ibi byabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage bo mu mirenge ya Karangazi na Matimba muri gahunda  yo kumva ibibazo byabo hagamijwe kureba aho ibikorwa by’iterambere bigeze no kurebera hamwe ibitaragerwaho ngo bikorwe vuba.

Nyuma yo kugeza ijambo nyamukuru ku baturage bari aho, Perezida Kagame yahaye abaturage umwanya ngo bagire icyo bamubaza nk’uko bisanzwe.

Nibwo uwitwa Bariyanga Fidel utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagali ka Kirebe, umudugudu wa Kirebe yagaragaje akababaro aterwa no kuba inzego z’akarere zaramuhejeje ubutaka bwe yahaweho ingurane nyuma yo kwimurwa aho yari atuye bamubwira ko bagiye kuhubaka amashuri, barangiza bakanamusaba kwiyishyurira ibyangombwa by’ubwo butaka bushya yemerewe guhera muri 2015 akaba ataranabubona magingo aya.

Uyu muturage yagize ati “Umurenge waranyimuye ntibampa ingurane bari banyemereye y’ubutaka, barangije banantegeka kwishyura ibihumbi 30 kugira ngo amazina yanjye yandikwe ku byangombwa by’ubwo butaka bagombaga kumpa. Nyuma bambwiye ko ubutaka butabonetse nay a mafaranga natanze ntibayansubiza. Ari ubutaka ntabwo nabubonye, ari n’amafaranga sinayabonye.”

Perezida Kagame “ni gute musaba umuntu kubaguranira mwarangiza mukagerekaho no kumwaka amafaranga yo kumwandikishaho ubwo butaka ubwo yabahaye ntibwari bubaruye? Amafaranga yari yarabwibarujeho si we wayitangiye? None n’iyo ngurane ntimwayimuhaye?”

Umuyobozi w’akarere “iki kibazo turakizi, habaye ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’uyu mugabo ndetse biva no mu bushake bwo guhuza imbaraga bakubaka akarere kakabafasha. Ubu butaka twari tutarabumuha hashize nk’ukwezi kumwe bibaye,…”

Uyu musaza uvuga ko wanyanganyijwe ubutaka n’amafaranga avuga ko aya mafaranga n’ubutaka yabyatswe mu kwezi kwa gatandatu 2015, ariko uyu muobozi w’akarere akavuga ko hashize ukwezi kumwe gusa.

Nyuma yo kumva ikibazo cy’uyu muturage, Perezida Kagame yasabye umuyobozi w’aka karere, Mupenzi gusobanura uko iki kibazo giteye aho byagaragaye ko bamuryamiye koko maze avuga amagambo ayacagagura.

Perezida Paul Kagame utiyumvishaga ukuntu umuntu atanga ubutaka bubaruye barangiza bakamutegeka no kuba ari we wishyura ubutaka bwa kabiri agomba guhabwa ikigeretseho ntanabuhabwe kandi yishyuye, yahise ategeka Mayor kuba mu cyumweru kimwe gusa yamaze gukemura iki kibazo cy’uyu muturage.

Yagize ati “uru ni urugero rumwe, n’ibindi biba byicaye bitegereje ko nza kubikemura, mubikora kubera iki? Mwamugiriye nabi, mwamusabye ibintu arabibaha murangije muramuhemukira. Ntibizongere rwose.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi nta cyo yarengejeho uretse kuvuga ko bazabitunganya vuba na bwangu.

Iki kibazo cyabaye nk’igitindwaho ugereranyije n’ibindi, cyaje nyuma y’uko Perezida wa repubulika yari yamaze gutanga uburenganzira ku baturage ko umuyobozi uzajya yanga cyangwa atinda kubagezaho serivisi abagomba, ko bazajya bakoresha ubundi buryo bishoboka bakamugezaho amakuru akabwikemurira.

Aka karere ka Nyagatare gafite ubukungu bushingiye ku buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo n’ubworozi bw’inka, kemerewe ibikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.

Nsengimana@Bwiza.com

Exit mobile version