Site icon Rugali – Amakuru

Nyagatare: Iterabwoba ku balimu ngo basinyire gusezera ku kazi ubwabo

Akarere ka Nyagatare kavuzweho gukoresha amagana y’abalimu ba baringa mu mashuri abanza nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, bamwe mu balimu batanze amakuru kuri icyo kibazo bari mu birukanywe mu kazi kimwe n’abandi bagenzi babo bavuga ko basinyishijwe amabaruwa abasezerera ku kazi ku ngufu z’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere.

Bamwe mu barimu mu mashuri abanza i Nyagatare nibo bahatiwe gusezeraBamwe mu barimu mu mashuri abanza i Nyagatare nibo bahatiwe gusezera. Abalimu babarirwa muri 40 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Nyagatare birukanywe tariki 2 Gashyantare 2018 batategujwe, bavuga ko basabwe gusinya ku mabaruwa yari yanditswe n’ubuyobozi avuga ko basezeye ku kazi ku mpamvu zabo bwite, bagasabwa kuyasinya mu izina ryabo nk’aho ari bo bayiyandikiye.


Aba Balimu bakorera mu ifasi ya Nyagatare bandikiye inzego zinyuranye ngo barenganurwe, barasaba ko basubizwa mu kazi kandi abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare babahohoteye bagahanwa. 

Umwe mu baganiriye n’Umuseke yavuze ko bageze ku biro by’Akarere ka Nyagatare tariki 2 Gashyantare 2018 saa kumi n’ebyiri za mugitondo bazi ko bitabye inama y’umutekano batumijwemo.

Saa saba ngo ni bwo abayobozi bahageze babambura itumanaho (telefoni) maze buri umwe umwe akajya yitaba mu biro hari abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere n’abashinzwe uburezi ku Murenge.

Nk’uko babivuga buri Mwalimu ngo yabwirwaga ibirego, agahita anahabwa ibaruwa yanditseho ngo “Jyewe kanaka nemeje ko nsezeye mu kazi ku mpamvu zanjye bwite”, bakamusaba gusinya.

Umwe mu Balimu ati “Baravuze ngo muzane amatelefoni twumva ko bagomba kuyatwara kugira ngo tudasakuza mu nama, bigeze saa saba n’igice bati ‘murajya kwitaba mu kindi cyumba’, bajyanaga umwe bakavuga ibyo tutazi, twajyaga kubona bamwe babashyize muri ‘panda gari’ bakabatwara.”

Uyu mwalimu avuga ko nta kibi yari azi yakoze uretse kuba yaratanze amakuru ko ku kigo yakoragaho mbere harimo Abalimu bigisha mu mashuri abanza bahemberwa ikiciro cya mbere cya kaminuza kandi bitabaho, (ubusanzwe bahemberwa A2) ndetse ngo yari yatanze amakuru ko ku kigo akorera hari abalimu bakora amasaha make.

Avuga ko we yinjiye mu biro by’abayobozi bimaze kuba saa saba z’ijoro, Mayor w’Akarere ari we utanga amabwiriza y’ibyo umukozi akora abandi bakamufasha, ngo harimo inzego zose no kugera ku ushinzwe mutuelle de santé mu Karere.

Ati “Ese kwirukana umwalimu bigomba inzego za gisirikare n’iza gipolisi? Umwalimu wananiranye Akarere kamuha ibaruwa bamubwira bati wakoze amakosa aya n’aya, ariko siko byagenze.”

Umwalimu wari yimuwe mu kigo yakoreraga mbere agashyirwa mu kindi amanuwe mu ntera, yasabwe gusinyira ko asezeye mu kazi ku bushake arabyanga, yandika ko “yabikoreshejwe” bituma Kopi imwirukana Akarere kayigumana.

Undi Mwalimu yavuze ko yarezwe gutwara waragi imbere y’abanyeshuri ndetse ngo akaba afite ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ngo imbabazi ahawe ari ugusinyira ko yaseze mu kazi, nawe yabwiye Umuseke ko yabyanze maze umwe mu basirikare amukubita urushyi na bwo akomeza kwanga.

Uyu mwalimu avuga ko yagiye gufungirwa mu kigo k’inzererezi i Nyagatare amaramo iminsi ine (4).

Uyu mwalimu avuga ko yakubiswe inkoni ku kibuno ariko yanavunitse urutoki kubera inkoni, ngo bashingaga umutwe hasi bagashyira amaguru ku rukuta, ngo anakimara gusinya yakubiswe izindi nkoni.

Ati “Hari uburyo umuntu yinjira mu kazi n’uko agasohokamo, hari amabwiriza n’amategeko akurikizwa. Nasinye kugira ngo ntapfa n’abandi basinye kubera ubwoba, turasaba ko twasubizwa mu mwuga wacu w’uburezi kandi ababikoze bakabiryozwa kuko byarantangaje, sinakwibaza ko biriya bintu byaba muri Repubulika y’u Rwanda.”

Undi mwalimu avuga ko yarezwe ubusinzi, ariko ngo uhagarariye uburezi mu murenge yigishamo avuga ko uwo mwalimu yikosoye, ariko ngo yasinyishijwe ku ngufu ko asezeye mu kazi.

Umukozi muri Minisiteri y’uburezi yabwiye Umuseke ko ibigendanye n’abalimu mu ifasi y’Akarere bigengwa n’ubuyobozi bw’Akarere bakoreramo, ko Minisiteri ireba muri rusange ibigendanye na Politiki y’uburezi.

Umuseke wagerageje kenshi kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ariko umuyobozi w’Akarere ntiyabonye akanya ko gusubiza telefoni cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi yandikiwe kuri iki kibazo.

Umukozi ushinzwe itumanaho mu karere ya Nyagatare yabwiye Umuseke ko atari ku rwego rwo gusubiza ku bujyanye n’iki kibazo, ko ariko hari inyandiko igenewe abanyamakuru bari gutegura.

Bamwe mu balimu birukwanywe barimo abafite imyaka 10 y’uburambe, bakavuga ko hari na bamwe mu bari bazanywe kwirukanwa bagasanga abayobozi basanzwe babikundira bakavuga bati “uyu niyigendere.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe muri aba barimu bandikiye inzego zinyuranye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’umurimo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, REB na Komisiyo y’abakozi ba Leta.

UMUSEKE.RW

Exit mobile version