Abaturage b’umudugudu wa Ryabega akagari ka Rutaraka bamaze iminsi ibiri badafite umuriro w’amashanyarazi bitewe n’abajura bibye insinga ziwugeza ku ipironi.
Aba baturage bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko mu ijoro rya tariki 18 Mutarama 2015, ari bwo babonye umuriro ugenda. Bavuga ko bucyeye ari bwo bamenye ko insinga zitwara umuriro muri Transformer zibwe.
- Insinga zari mu butaka nazo barazicukuye barazijyana.
Mutako Rose acuruza amavuta y’ibinyabiziga kuri sitasiyo ya essence SP, avuga ko ibura ry’uyu muriro ryabateye igihombo, kuko byabasabye gukoresha moteri.
Ati “Urumva moteri dushyiramo mazutu kandi irahenda. Ugereranije tumaze guhomba nk’ibihumbi 250Frw muri iyi minsi ibiri. REG iwudusubije yaba idufashije.”
Abaturage bemeza ko ahanini ubujura bw’izi nsinga bwiyongereye kubera ko amarondo atagikorwa neza.
- Insinga zijyana umuriro muri Transformer nizo zibwe.
Gasingirwa Justin umuyobozi wa REG sitasiyo ya Nyagatar,e avuga ko ari ubwa gatatu bibwe insinga nk’izi. Avuga ko ubwo ubujura bwatangianye n’uyu mwaka, aho mu byumweru bitatu hamaze kwibwa insinga ahantu haatu hatandukanye.
Ati “Ibibazo bihari birasaba ubufatanye bwacu n’abaturage kuko ibyo byuma biba hagati muribo kandi ntabwo batubwira n’abo bakekaho ubujura bw’insiga. Badufashe kuko nabo bibatera ibihombo.”
N’ubwo REG yakoze ibishoboka byose ikagarura umuriro, izo nsinga zibwe zose zabaruwe ko zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 3Frw.
Source: Nyagatare: Hadutse ubujura bwibasira inshinga z’amashanyarazi – Kigali Today