Site icon Rugali – Amakuru

Nyabugogo: Umusore yatewe icyuma mu mihogo bamujyana kwa muganga ari intere

Dukuzumuremyi Valens w’ imyaka 25 y’ amavuko utuye mu mudugudu wa Kamenge akagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge yatewe n’ abantu bamutera ibyuma mu mihogo bamusiga ari intere.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa tatu z’ ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigali, Emmanuel Rutubuka yabwiye Ikinyamakuru umuryango ko polisi yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba inyuma y’ ubu bugizi bwa nabi.

Yagize ati “Ni umuhungu witwa Dukuzumuremyi Valens ufite imyaka 25, abaturanyi bamusanze mu nzu yatewe ibyuma mu mihogo ari yari muzima, birashoboka ko ariwe watabaje…Bamujyanye CHUK”

Yakomeje agira ati “ Hari abo bari bafitanye amakimbirane babiri bahise bafatwa bakekwaho kuba aribo bakoze ubwo bugizi bwa nabi. Bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kigali”
Ikinyamakuru kifuje kumenya ayo makimbirane ayo ariyo Rutubuka avuga ko atabashije kuyamenya.

Uwo muyobozi avuga ko uwo muhungu watewe icyuma yababaye cyane.

Yongeyeho ati “Ibintu nk’ ibi ntabwo ni ubwa mbere bibayeho n’ iyo habagaho intonganya mu kabari abantu basinze ntabwo byageraga aho umuntu atera undi icyuma. Ubwo iperereza rya polisi niryo zizatubwira icyari kigenderewe icyo aricyo”

Umuryango.rw

Exit mobile version