Site icon Rugali – Amakuru

Nyabihu: Igitero cyagabwe n’abatamenyekana bitwaje intwaro gakondo cyahitanye batatu

Abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro zirimo imihoro n’udufuni bagabye igitero ku Rwunge rw’Amashuri rwa Jenda (G.S Jenda) riherereye mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, batema umuzamu n’umutetsi.

Ni igitero bagabye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, ubuyobozi bw’Umurenge bwemera aya makuru bugatangaza ko hari umwe wafashwe ucyekwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette aganira na n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru, akavuga ko ari abantu batandatu bagabye igitero, bahangana n’umuzamu n’abatetsi batatu.

Yagize ati “Bateye ari abantu batandatu bitwaje imihoro n’udufuni, umuzamu arabarwanya baramutemagura bikabije, umutetsi aza atabaye na we bamutemagura mu maso. Mugenzi we uteka na we aje baramukubita gusa we abasha gucika ariruka”.

Babiri bakomeretse bikomeye nyuma yo gutemwa ngo barimo kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Jenda. Uwitwa Kazungu ucyekwaho ibyo bikorwa, akaba yatawe muri yombi.

http://rwandanziza.rw

Exit mobile version