Site icon Rugali – Amakuru

Amayobera: Hadutse uburwayi bufata abanyeshuri bakagwa hasi bakabyukana imbaraga zidasanzwe i Nyabihu

Nyabihu: Hadutse uburwayi bufata abanyeshuri bakagwa hasi bakabyukana imbaraga zidasanzwe. Mu Rwunge rw’amashuri rwa Rega ruherereye mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, hadutse uburwayi budasanzwe bufata abanyeshuri bagahita bagwa hasi bagarura ubwenge bagahagurukana imbaraga nyinshi.

Ubu burwayi bwatangiye kugaragara muri iki kigo cya GS Rega ku wa Gatatu tariki ya 07 Kanama 2019 ubwo bwafataga abana babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko iyi indwara iyo imaze gufata abanyeshuri bahita batabaza bakagwa hasi nyuma baza guhaguruka bagahugurukana imbaraga nyinshi cyane.

Aya makuru akimenyekana ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu gaherereyemo iki kigo n’inzobere z’abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima bagakoreramo, bahise bajya kureba iby’iyi ndwara idasanzwe yadutse muri iki kigo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi ndwara irimo gufata abanyeshuri nyuma y’iminota 30 bagahagurukana imbaraga zidasanzwe.

Yagize ati “Nibyo n’ubu turi kuvugana niho ndi. Bari gufatwa batabaza bakagagara bagatera imigeri ariko nyuma y’iminota 30 bakongera bagasubira mu ishuri. Ubu turi hamwe n’abaganga b’ibitaro bya Shyira n’abajyanama b’ubuzima.”

Yakomeje agira ati “N’ubu tukihagera hari abo ihise ifata ariko biri kugaragara ko ari za ndwara z’imitekerereze.”

Yasabye ababyeyi n’abarimu kuba hafi y’abana babo bakamenya ibindi bibazo bafite mu rwego rwo gukomeza gukurikirana ubuzima bwabo.

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-hadutse-uburwayi-bufata-abanyeshuri-bakagwa-hasi-bakabyukana-imbaraga

Exit mobile version