Site icon Rugali – Amakuru

Nyabihu: Barataka ibihombo kubera uruganda rwatwaye Leta amamiliyari rudakora

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu biganjemo aborozi, barasaba ubuyobozi kubasobanurira impamvu uruganda rw’amata ruri mu karere kabo rudakora.
Ni mu gihe ngo amezi atatu amaze kurenga ku gihe bari barasezeranyijwe ko urwo ruganda ruzatangirira.
Urwo ruganda rwubatswe mu Murenge wa Mukamira, bisobanurwa ko rwuzuye rutwaye Leta amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari enye.
Ni uruganda abaturage badahisha kugaragaza ko bitezeho byinshi mu iterambere ryabo, aho bahuriza ku kuvuga ko amata yabo basanzwe bagurisha amafaranga ijana ku ilitiro, azongererwa agaciro akarushaho kubateza imbere binyuze mu kuyagura amafaranga menshi nk’uko ngo babisezeranyijwe n’ubuyobozi bwabo. Full Story

Exit mobile version