Site icon Rugali – Amakuru

Nyabihu: Ahatagera imodoka bashyizeho amatsinda y’abaheka abarwayi mu ngobyi gakondo

Kubera imiterere y’Umurenge wa Karago ituma igice kinini kitageramo imodoka, byatumye abaturage bashyiraho amatsinda y’abahetsi bagatanga n’amafaranga yo kugura ibikoresho byifashishwa bajyana umurwayi kwa muganga.

Umurenge wa Karago ugizwe n’imisozi miremire kandi ihanamye, urwaye akaremba ntibyakorohera imbangukiragutabara kumusanga mu rugo kubera ikibazo cy’imihanda.

Umuco gakondo wo guheka mu ngombyi uri mu midugudu 43 yo muri Karago.

Abaturage bishyiriyeho amategeko agenga imikorere y’amatsinda yashyizweho yo guheka, uyarenzeho akabihanirwa.

Umuturage witwa Ngirumpatse Alphonse ati “Iyo umurwayi afashwe hari numero ya telefone izwi duterefonaho iba ari iya perezida w’abahetsi noneho ukamubwira aho uri bakahagusanga bakaza bakakujyanira umurwayi kwa muganga.”

Nshimiyimana Emmanuel nawe ati “Abahetsi baba ari abantu b’abakorerabushake batowe mu bandi baturage ariko bakaba bafite umuyobozi niwe ubika ingombyi n’ibindi bikoresho. Isaha yose ubahamagariye baritaba noneho bakakugeza ku kigo nderabuzima, byaba ngombwa ko ujyanwa ku bitaro bikuru niho imbangukiragutabara igusanga.”

Muri buri mudugudu bafite Perezida w’abahetsi ndetse n’umubitsi. Uhamagawe ngo ajye guheka umurwayi ntaboneke cyangwa agakererwa, acibwa amande y’amafaranga 500 agashyirwa mu isanduku y’ingombyi.

Umubyeyi umaze guhekwa mu ngombyi inshuro eshatu ajya kubyara, Uwamahoro Olive, ashima ubwo butabazi bwihuse bishakiye.

Yagize ati ‘‘Iyo ngiye ku nda duhamagara abahetsi bakaza bakampeka bakajyana ku kigo nderabuzima[…]iyo ibise bije baguhetse urababwira bakakururutsa byatuza bakongera bakaguheka mugakomeza urugendo. Ariko mu nshuro eshatu zose bamaze kumpeka sindabyarira mu nzira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Kabalisa Salomon, avuga ko iki ari igikorwa cyatekerejwe n’abaturage kandi ko ari nabo bagikurikirana.

Yagize ati “Bagira amategeko abagenga kandi arubahirizwa, iyo utayubahirije baragukosora bakaguca amafaranga bumvikanye, ashyirwa mu isanduku yabo. Ni igikorwa rero cyatekerejwe n’abaturage mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kubera ko muri aka gace k’imisozi miremire imbangukiragutabara itabasha kugera aho abaturage batuye.”

Bitewe n’uko bumvikanye, abatuye mu mudugudu batanga amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 buri kwezi yo kugura ibiti ndetse n’imigano bakoresha ku ngombyi, andi akagura imbaho zo kubazamo isanduku yo gushyirangura uwapfuye.

Aya mafaranga ariko ngo avamo n’ayo kugura itoroshi, itara ndetse na peterori byifashishwa n’abahetsi igihe bajyanye umurwayi kwa muganga mu ijoro.

Abaturage bo muri Karago

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Kabalisa Salomon

Exit mobile version