Site icon Rugali – Amakuru

Nyabarongo yuzuye, ihagarika ingendo mu bice byinshi by’u Rwanda – Amafoto

Nyabarongo yuzuye, ihagarika ingendo mu bice byinshi by’u Rwanda - Amafoto

Nyuma y’ibiza by’imvura nyinshi byibasiye igice cy’intara y’Amajyaruguru kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016 bigatuma umuhanda Kigali – Musanze ufungwa ntube nyabagendwa, ubu noneho ibintu byazambye kuko uruzi rwa Nyabarongo rutandukanya umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, rwuzuye rutuma ingendo ziva mu mujyi wa Kigali zigana mu majyepfo, mu majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda zifungwa.

Guhera mu masaha ya saa kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2016, imvura nyinshi yateje umwuzure, amazi menshi cyane ari mu kibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo akaba yambukiranyije umuhanda afunga burundu ingendo ziva mu mujyi wa Kigali zigana mu ntara y’Amajyepfo. Uko iminota ishira, bigaragara ko amazi arushaho kwiyongera, agenda akwira ibice by’umuhanda yambukiranya ikibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo.

Uva mu mujyi wa Kigali ugana mu Majyepfo, Polisi y’u Rwanda yafunze imodoka kuko uyu muhanda wamaze gufungwa n’amazi ya Nyabarongo yahuzuye. Ibi ninako bimeze mu bice by’amajyepfo, aho imodoka zabujijwe kugenda, guhera i Muhanga Polisi ikaba iburira abatwaye amamodoka kudakomeza bagana mu mujyi wa Kigali kuko umuhanda wambuka Nyabarongo utakiri nyabagendwa.

Hakurya y’uruzi rwa Nyabarongo ku gice giherera mu karere ka Kamonyi, abaturage ni benshi cyane barihera ijisho ingaruka z’umwuzure watewe n’imvura, abakorera mu mujyi wa Kigali barareba umujyi hakurya ariko ntibiyumvisha uko bazawusubiramo. Amamodoka yo yahagarikiwe ahitwa ku Ruyenzi, ntiyemererwa kwegera ibice bya Nyabarongo, mu gihe abanyamaguru bo bava ku Ruyenzi bakemererwa kugera ahitwa Kamuhanda ariko nabo ntibasatire uruzi rwa Nyabarongo ngo hato batahasiga ubuzima.

Ifungwa ry’uyu muhanda bitewe n’umwuzure, risobanuye ko kuva i Kigali werekeza i Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rubavu, Musanze n’ibindi bice by’amajyaruguru, amajyepfo n’uburengerazuba, bitagishoboka kuko n’umuhanda Kigali – Musanze wafunzwe kuri iko Cyumweru.









Amazi yuzuye mu muhanda, kandi aragenda arushaho kwiyongera
Exit mobile version