Nyabarongo yahagaritse ubuzima ku baturage baturuka Ntara y’amajyepfo,n’Iburengerazuba kuva mu Rukerera nibwo uruzi rwa Nyabarongo rwuzuye ,rwambukiranya umuhanda kuburyo nta muturage watambukaga, ibi bikaba byazanye ingaruka zikomeye kubakoresha uy’umuhanda kuko ingendo zikubye inshuru ebyiri, kandi n’ibiribwa by’injiraga bitabashije ku injira nk’ibirayi ,ibitoki abari babifite mu mu bubiko batangiye kuzamura ibiciro.
Ntayindi nzira ihari kugirango bagere m’Umurwa wa Kigali inzira yonyine ihari ni ugusubira i Nyanza bagakoresha inzira ya Rwabusoro bakanyura i Bugesera .
Ikibazo gikomereye cyane abaturage batuye mu karere ka kamonyi nuko uko byagenda kose bikomeje bahera hakuryaya Nyabarongo kuko ntayindinzira bafite’ Mont jali News iganira n;Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yangaje ko ntakindi gisubizo gihari kuko imvura ntibayibuza ku gwa ndetse na Minisiteri inshinzwe gukumira ibiza nayo n’ikibazo cyayirenze.
Abajijwe icyo Minisiteri y’Ingabo ya kora mugihe iyo habaye ikibazo bohereza indege kujya gutabara nka Uganda , ati turacyavugana n’inzego zibishinzwe, mu bayobozi bakuru b’Ingabo na polisi baraho badutangarije ko nta yindi nzira ihari uretse gusubiza aho abo bagenzi baturutse.
Abaturage bari aho bibazaga niba basubiza iyo baturutse,abandi bicaye bumiwe nkuko babivuze rero impamba itazakugeza iyo ujya uyimarira ku Ruyenzi iyi nkuru turacya yitegura m’uburyo burambuye.