Site icon Rugali – Amakuru

Nyabarongo itamaje Kagame mbere yo kwakira abaherwe yabeshye ku Rwanda rukataje

Imyuzure yatewe na Nyabarongo ikaba yafunze imihanda ikabuza abantu bavuye za Gitarama cyangwa Ruhengeri kwinjira muri Kigali yanteye kwibaza byinshi kuri Kagame, leta ye ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi FPR. Ariko mbere na mbere mbanje gusabira ku mana abantu bose batakaje ubuzima kubera imvura ikabije yateje imyuzure n’inkwangu. Imana ibakire mu bayo.
Kagame n’agatsiko bahora babeshya abanyarwanda n’amahanga ko bafite umurwa mu kuru Kigali usukuye, urimo amagorofa asa neza n’ibindi ntarondoye ariko umuntu yakwibaza ati: “Bimaze iki kugira Kigali isa neza yuzuye amagorofa ariko abavantara badashobora kuyigeramo kubera ko Kagame na leta ye bibagiwe kubaka imihanda n’ibiraro bihagije byinjiza abavantara muri Kigali mu mpande zose kuburyo no mu gihe cy’imyuzure nkiyabaye ubuzima bukomeza nta kibazo?”
Ndagirango abantu banyumve neza rwose ntihagire uwumva ko nishimiye ibyabaye bitewe n’imyuzure yatewe na Nyabarongo ariko kuba byabaye byatamaje Kagame n’agatsiko kuko bigaragara ko imihanda yose n’ibiraro byo kuri Nyabarongo byose byubatswe kuri Repuburika ya mbere niya kabiri. Muri macye Kagame wirirwa yirata ngo yateje imbere u Rwanda, yananiwe no kubaka ikiraro kiri hejuru cyane ya Nyabarongo kuburyo amazi atapfa azamutse ngo akirengere?
Ikindi giteye impungenge n’uburyo n’igisirikare cya Kagame ahora yiratana ko gifite ibikoresho bikomeye cyananiwe kugira icyo gikora. RDF yabuze koko ibikoresho cyangwa ubundi buryo bari gukoresha kuburyo hashoboraga kwambuka zimwe mu mudoka n’abantu babikeneye nk’abarwayi cyangwa ibiryo bikenewe muri Kigali? None se ubu biramutse bibaye ngombwa ko RDF itabara mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, ibifaro n’ibitwaro Kagame yabaguriye byanyura he? Muri macye Nyabarongo yongeye kwerekana ko ingufu za Kagame na RDF zikiri nkeya!
Kagame yahisemo kubaka amagorofa, yigurira indege zihenze, yirirwa azerera isi yose arara mu mahoteli agura ibihumbi 20 by’amadorali none Nyabarongo imushyize ahagaragara bigeze aho abantu babura uko bagera muri wa murwa Kigali kubera ko yibagiwe kubaka ibiraro bihagije. Mu byukuri kuva aho Kagame na FPR bafatiye ubutegetsi bagobye kuba nibura barubatse ibindi biraro bibiri kuri Nyabarongo byinjiza abantu n’amamodoka muri Kigali bikaza bisanga ikiraro gisanzwe.
Turangize na none dusabira abantu bose batakaje ubuzima muri iyi myuzure kandi tukaba twihanganisha n’imiryango yabuze ababo. Ikibabaje kandi kinatera umujinya n’ukuntu leta ya Kagame iyo ibintu nkibi bibaye bihutira kuvuga ngo bagiye kugira icyo bakora ariko bigahera mu magambo. Ejo bazaba bari kubwira abanyarwanda ko bagiye kubaka indi mihanda n’ibindi biraro kuburyo ibyabaye uyu munsi bitazongera kuba.
Aho kubaka ibiraro bihagije kuri Nyaborongo ngo abaturage bambuke nta kibazo, Kagame yiyubakiye imitamenwa inshuti ze zivuye mu mahanga ziraramo nka Kigali Convention Center.
image-7-768x1024
Justin Karera
Muhanga

Exit mobile version