Site icon Rugali – Amakuru

Nunyura muri Nyungwe igisasu kikakugwira birakureba kuko waburiwe na Canada, UK, Germany, France, USA na Australia!

Umuburo ku bantu bose bafite gahunda yo kugenda umuhanda Nyamagabe-Rusizi n’umuhanda Kibuye-Rusizi.

Niba uteganya kunyura uwo muhanda banza ubitekerezeho kabili urebe niba urwo rugendo ari ngombwa cyane. Nusanga ari ngombwa cyane niwinjira mumodoka wambaze mariya ubifatanije no kuvuga ishapule zose zibaho za Rozali nizindi ntibuka kuva imodoka ihagurutse kugeza ugeze aho wajyaga.

Amakuru atugeraho aremeza ko iyo mihanda 2 idatekanye! Amakuru dukesha ikinyamakuru iwacu aremeza ko urusaku rw’imbunda rurimo kumvikana I Burundi rurimo gutuma abaturage badasinzira Kandi barahamya ko bimaze ibyumweru 2 imbunda zivuga amanywa n’ijoro muri Nyungwe.

Nunyura muri uwo muhanda igisasu kikakugwira uzaba waraburiwe na Kanuma, Canada, UK, Germany, France, USA, Australia bityo uzihangane!

Kanuma Christophe

Exit mobile version