Site icon Rugali – Amakuru

Nubwo ngo nta mukobwa wigaya, Kagame na FPR bagobye kubwira ukuri abanyarwanda bakareka gukomeza kwivuga uko batari!

Hari abibaza niba Akarere ka Gakenke kari mu kindi gihugu
Abaturage birwanaho bakagerageza gukora imihanda y’imigenderano binyuze mu miganda ( Ifoto/Umurengezi R)
Abatuye n’abakorera ingendo hirya no hino mu Karere ka Gakenke bakomeje kwinubira imihanda y’ako Karere bavuga ko idindiza ubuhahirane kubera uburyo yangiritse ikaba kandi idasanwa.
Ni ikibazo abaturage bahora binubira ariko abayobozi bayoboye Akarere ka Gakenke mu bihe bitandukanye, mu buryo bweruye bagiye bagaragaza ko kirenze ubushobozi bwabo.
Bijyanye n’imiterere y’Akarere ka Gakenke igizwe ahanini n’imisozi mireremire, hari ibice by’aka Karere bitabamo imihanda hakaba n’ibindi biyifite ariko yangijwe bikomeye n’isuri imanuka mu misozi hakaba kandi hagaragara n’imindi mihanda yarengewe n’ibigunda cyane cyane ihuza abaturage mu Mirenge.
Ubuhahirane bwifashe gute?
Mu bitekerezo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasangijwe n’abatuye hirya no hino mu Karere ka Gakenke, bahuriza ku kuvuga ko imbogamizi ya mbere bafite ari ubuhahirane hagati yabo, aha bakaba batunga urutoki ikibazo cy’imihanda.
Imihanda igaragazwa nk’iyangiritse ‘bikomeye’ harimo uwa ‘Giticyinyoni-Ruli’; uyu ni umuhanda uva ‘Kugiticyinyoni’ mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ukagera mu Murenge wa Ruli w’Akarere ka Gakenke unyuze ku nkengera z’umugezi wa Nyabarongo.
Hari kandi umuhanda ‘Kirenge-Rushashi’; umuhanda uva ahitwa ku Kirenge mu Murenge wa Muhondo ukagera mu gasantere ka Kinyari kari mu Murenge wa Rushahi, ndetse n’indi mihanda ihuza abaturage mu Mirenge itandukanye batuyemo.
Ntezirizaza Maurice, umuturage wo mu Murenge wa Ruli agira ati “Imihanda ni ikibazo gikomeye inaha; kugera i Kigali biraduhenda cyane, baduca ibihumbi bibiri kandi twarahoze tugendera amafaranga Magana inani.
“Nk’iyo umuntu yejeje nk’ibishyimbo biragorana cyane kuba wabigeza ku isoko kuko umuhanda wacu imodoka nyinshi ntizuwubasha, nije[imodoka] ikugurira iguhenze bityo ugasangwa nk’umuhinzi uri mu bihombo binini (…) nyine bituma duhitamo kugumana imyaka yacu mu ngo kabone n’iyo twaba dukeneye amafaranga.”
Abadepite bibaza niba Gakenke itaba mu Rwanda
Mu ruzinduko rw’iminsi irindwi, intumwa za rubanda; Depite Barikana Eugene na Depite Uwamaliya Devotha bakoreye mu Karere ka Gakenke basuzuma uko abaturage babayeho n’uko imishinga y’Akarere ishyirwa mu bikorwa, babwiye ubuyobozi bw’aka Karere ko ikibazo cy’imihanda giteye ubwoba.
Depute Barikana yagize ati “…imihanda ni zero, ikibazo cy’imihanda ni ikibazo gikomeye hano, by’umwihariko nk’umuhanda uteye ubwoba numva dukwiye guhagurukira byihutitwa ni uwa Nzove ujya Ruli; bahingaga ibintu byinshi bakajya Kigali bakabona cash[amafaranga] ariko byarahagaze.”
Icyakora abadepite bavuga ko babonye Gakenke ifite umuhanda umwe gusa ‘nawo utareshya n’ikirometero’, uwo nawo hakaba nta mezi ane arashira usanwe, ni umuhanda w’igitaka werekeza ku cyicaro cy’aka Karere uvuye ku muhanda mugari Kigali-Musanze-Rubavu.
Depite Barikana asa nk’uwumva ikibazo cyo kugeza umusaruro ku masoko abatuye mu Karere ka Gakenke badahwema kugaragariza ubuyobozi bwabo…
“..isoko!, isoko se ni nde uzajya epfo iyo mu mibande kuzana umusaruro imodoka itari bugaruke? Ntabwo rero ushobora kuvuga isoko; umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ngo uzawujyana ku ku masoko utavuze ikibazo cy’imihanda.”
Barikana ahereye kuburyo mu tundi Turere ikibazo cy’imihanda kiba kiri mu byihutirwa ubuyobozi bukemura, yibaza icyo Akarere ka Gakenke kabura maze akanzura avuga ko gashobora kuba kari mu kindi gihugu.
Ati “Mu Rwanda ahandi ugenda mu Turere ugasanga imihanda imeze nabi niyo mike ariko ahangaha imihanda imeze neza urayishakisha; Akarere ka Gakenke ko turavuga ko ari Akarere gashobora kuba kari muri repubulika yindi kuko nta mihanda ihaba.”
‘Icyihishe inyuma y’iki kibazo’
Nzamwita Deo, wavuye ku buyobozi bw’Akarere ka Gakenke ku wa Gatanu w’icyumweru kirangiye, yasize agaragaje impamvu ebyiri ‘zikomeye’ zituma ikibazo cy’imihanda gihoraho mu Karere ka Gakenke.
Nzamwita avuga ko kuva muri Gashyantare 2011, Gakenke itigeze ibona ubufasha bwa guverinoma (Inkunga y’ingoboka) mu gukora imihanda y’imigenderano (feeder road) nk’uko ngo bikorerwa utundi turere, agaragaza kandi ko Akarere ka Gakenke gafite ikibazo cyo kutagira aho gakura igitaka cyifashishwa mu gusana imihanda.
Ati “Nta bufasha twahawe kandi nitwe dufite ibibazo bikomeye; buriya biriya batsindagira by’ibitaka tujya kubikura Shyorongi ya Rulindo. Kujya kubizanayo nabwo ubwabyo ni ikibazo. Dufite challenge (imbogamizi) y’imihanda”
Icyakora uwahoze ayobora Akarere ka Gakenke atanga ikizere ko hari imihanda imwe muyinubirwa n’abaturage igiye gukorwa harimo uwa Kirenge-Rushashi; umuhanda uhuza Imirenge ya Muhondo, Muyongwe na Rusashi.
Abadepite baherutse kugenderera Akarere ka Gakenke bavuga ko bagiye kuvuganira abaturage hakagira igikorwa kukibazo cy’imihanda kimaze igihe kigaragara muri ako Karere.
http://izubarirashe.rw/2016/02/13912/

Exit mobile version