Site icon Rugali – Amakuru

Nubwo Mugabe Robert ntawamubabarira ibyo yakoreye Diane Rwigara ariko ibyo bamushinja ntaho bitaniye nibyo banditse kuri Musoni James!

Umunyamakuru Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu bakobwa babiri Mugabe aregwa, uretse utarageza ku myaka y’ubukure ufite 17, harimo ufite imyaka 19 akekwaho ko yateye inda ndetse akagerageza kumuha imiti yo kuyikuramo.

Ku isaha ya saa yine n’igice nibwo Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice n’abo bareganwa Rurangwa Emmanuel na Karegeya Byambu Adolphe bagejejwe mu rukiko.

Abo babiri bandi ni abaganga bashinjwa ko bafite aho bahuriye no gutanga imiti yari igiye gukoreshwa mu gukuramo inda y’umwe mu bakobwa.

Mugabe yari yambaye kositimu (costume) y’ubururu bwijimye, ishati yera n’intweto z’umukara. Yunganiwe na Me Rugaza David.

Abanyamakuru bangiwe gufata amafoto n’amashusho, babwirwa ko bagombaga kuba babisabiye uburenganzira mbere y’amasaha 48 ateganywa n’itegeko.

Mugabe yagaragaje impungenge ko atarabona umwanya uhagije wo kuganira n’umwunganizi we, ndetse ngo ntarareba mu myanzuro yashyikirije urukiko.

Yagize ati “Mwampa umwanya wo kubonana na avoka wanjye, nkazahamagazwa twamaze gutegura dosiye yanjye kandi nkemererwa kubonana n’umwunganizi wanjye igihe cyose.”

Me Rugaza yashimangiye ibyo umukiliya we yavuze, ko batabonye umwanya wo kubonana, yunga mu rye ko yahabwa igihe bagategura urubanza.

Yavuze ko bahuriye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacaha (RIB) Mugabe amaze gufatwa, haboneka ikibazo cy’amikoro bongera guhurira mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwe, ariko kuba Me Rugaza yaramwunganiye muri RIB bivuze ko ibyo aregwa abizi.

Umushinjacyaha yavuze ko mu kubaza Mugabe yitabye inshuro eshatu zose adafite umwunganizi, amubaza niba ahawe amahirwe ubutaha atazana izi mbogamizi. Mugabe yasubije ko ibibazo byose byakemutse.

Abunganira abandi bareganwa bo bavuze ko bo biteguye kuburana bityo batangirirwaho, Mugabe akaba aganira na avoka we. Gusa urukiko ntirwabihaye agaciro.

Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa ngo abonane na avoka we bategure dosiye. Rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2018, Saa mbili za mugitondo.

Exit mobile version