Site icon Rugali – Amakuru

Nubwo Kagame aseka abandi ngo babita ba PAPA, ariko we abumvira nk’umwana wubaha PAPA

Mu kinyarwanda baca umugani ngo agahwa kari ku wundi karahandurika none uyu mugani utumye ntekereza Kagame muri iyi video aho aseka aba Perezida bagenzi be ngo bita abandi ba PAPA wareba ukuntu Kagame akunda kugenda mu bazungu cyane ukibaza aho ataniye nabo bita abazungu ba PAPA.

Yibaye ibi Kagame yavuze yibaye ari nka Perezida Magufuli wa Tanzania cyangwa Perezida Nkurunziza bo bahisemo kwibera mu bihugu byabo ahubwo abo bazungu bakaba aribo baza kubareba.

Nubwo Kagame atabita ba PAPA ariko ibyo bamukoresha akabemerera akanabumvira ntaho bitaniye nibyo abana bakorera aba PAPA babo. Iyumvire Paul Kagame aho aseka abandi ba perezida:

Exit mobile version