Site icon Rugali – Amakuru

N’ubwo Ingabire Victoire yafunguwe akajya mu buzima busanzwe azakomeza afungishwe ijisho

Uhawe imbabazi ategetswe iki?

Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ryasohotse ku wa 14 Nzeri 2018, rivuga ko Ingabire Victoire Umuhoza wahawe imbabazi agomba kugira ibyo akurikiza birimo gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibindi asabwa ni ukwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Anasabwa kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.

Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu. Iyo adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

Iri teka rinavuga ko Ingabire ashobora kwamburwa imbabazi yahawe mu gihe akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; cyangwa se atubahirije kimwe mu byo yategetswe kubahiriza.

IGIHE

Exit mobile version