Site icon Rugali – Amakuru

Nubwo ari mu maboko yabo Maj. Sankara akomeje kuvugisha benshi nka Gen Muganga

Gen Maj Mubaraka Muganga ajye yivugira ibyo kwica no kurasana ibindi abirekere banyirabyo

Gen. Muganga yagereranyije Nsabimana wiyise ‘Sankara’ n’umwana warezwe nabi ugerageza gukubita Se. Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen. Maj. Mubaraka Muganga, yagereranyije Nsabimana Callixte wigambaga ibitero mu nkengero z’Ishyamba rya Nyungwe nk’umwana warezwe nabi ugerageza gukubita se amwubikiriye, avuga ko ntacyo yari kugeraho kuko u Rwanda rutera ntiruterwe.Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye imvugo zitandukanye z’abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bamwe bakavuga ko bigaruriye bimwe mu bice by’igihugu.

Uwavuze cyane ni Nsabimana Callixte wiyise ‘Maj. Sankara’ wigambaga ibitero byo muri Nyungwe. Ubu afungiye i Kigali nyuma yo gufatirwa muri Comores akoherezwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwibumbiye mu Muryango ugamije gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu ‘Patriotism Organisation Rwanda’, kuri uyu 4 Mata 2019, Gen Muganga yavuze ko hari abantu bari bafite ubwoba kubera ubutekamutwe bwa Sankara.Ati “Ubushize nabonaga abantu rwose bameze gutya [atitiza intoki] simvuga kumera gutya ngo bimeze neza, oya, kubera ubwoba waba unahagaze ukabona ipantalo iragira gutya [atitiza intoki].

Rwose akagabo k’agatekamutwe hariya kuri YouTube kavuze ko hari muri Nyungwe n’ibindi nk’ibyo.”Gen. Muganga umaze imyaka 34 mu gisirikare yavuze ko babwiye abaturage cyane cyane urubyiruko ko amafaranga rugura internet zo kureba ibihuha kuri YouTube rukwiye kuyagura “keke n’amata, ntimuyangize kuko njye biriya, mbifata nk’ibiryabarezi uko ushyiramo amafaranga agenda.”

Sankara yatekaga umutwe yiha ipeti atagira

Gen Mubaraka yakomeje ati “Arabanje yihaye ipeti ngo ni majoro kandi mu gisirikare ipeti rikuru ntabwo ari majoro hari andi menshi. Nibura niyo yiha nk’iri ryanjye ariko n’ubundi kuko yabonaga yaribonye atarikoreye ati ‘reka mvunire hafi ntawamenya, icyumweru gitaha bazaba bantwaye i Kigali.”

Gen. Muganga asanga ibyo Sankara yakoraga ari ‘ubusazi’ butari kugira icyo bumugezaho kuko mu mateka y’u Rwanda ntaho rwigeze ruterwa ngo rutsindwe.

Ati “Birangira, gutyo ubwo Abanyarwanda muzamubaza icyo yari arimo. Ni ubusazi umuntu kwishimira ko ashobora gutera Nyabimata akica Abanyarwanda, agatera Kitabi.”

Gen. Muganga yavuze ko u Rwanda ruzi kandi ruha agaciro uburenganzira buri muturage, kugera ubwo n’upfuye wiyahuye iyo Perezida abimenye ahita abaza icyo yazize, bityo rutakwihanganira ushaka kumuvutsa ubuzima.

Ati “Iyo ntambara ubwo murumva ifite impamvu? Nta mpamvu ifite kuko u Rwanda ruratera ntiruterwa. Iyo ugiye kurutera ni nk’uko wareba, hari nk’abana nabo tujya tubona nabwo barezwe nabi, bakareba nka Se wenda kuko amaze kugira intege nke, yicaye yirebera nka hariya akaza akamukubita inkoni. Ni nk’ibyo by’uwo mutekamutwe yakoraga.”

Gen. Muganga yasabye urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu kandi rukanyurwa n’ibyo ubuyobozi bukorera abanyarwanda n’ibyo babona bitabanyuze bakabinenga kuko uwo mwanya utangwa.

Yasabye uru rubwiruko kwirinda icyatandukanya Abanyarwanda, kumva ko ari ab’agaciro kandi bagaharanira kurinda Umunyarwanda wese icyamuhungabanya.

Ati “Ariko umwe muri twebwe gutekereza ko yaza agatwara ubuzima bw’undi, turavuga tuti ‘Kirazira!’ hazamo kutemera ko ibintu byadukura ku cyerekezo turimo nk’ibyo by’ako kagabo kavugaga kari muri Nyungwe cyangwa kibeshyeraga ko ariho kari.”

Umuyobozi wa Patriotism Organism Rwanda, Muvunyi Kayumba Fontaine, yavuze ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite umwenda wo guharanira ko u Rwanda rugera kuri byinshi kurusha ibyo rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo kandi ngo bigomba kugendana no kumva ko ibimaze kugerwaho nta cyabisenya rureba.

 

Gen. Muganga yasabye urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu rukirinda abagikura umutima

 

 

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan nawe yahaye ikiganiro urubyiruko kigaruka kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

 

Umuyobozi wa Patriotism Organism Rwanda, Muvunyi Kayumba Fontaine, yavuze ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite umwenda wo guharanira ko u Rwanda rugera kuri byinshi

 

Urubyiruko rwibumbiye mu Muryango ugamije gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu ‘Patriotism Organisation Rwanda’ rwahawe ikiganiro ku gukunda igihugu

 

 

 

evariste@igihe.rw

Exit mobile version